Kuri uyu wa gatanu nibwo umukuru w’igihugu cya Kongo Kinshasa yerekeje mu nama ihuza ibihugu bivuga ururimi rw’igifaransa yatangiye kuri uyu wa gatandatu i Montreux mu Busuwisi, aho ajyanywe no gushimangira ku ntego igihugu cye cyihaye yo kuba cyategura inama nk’iyi mu mwaka w’i 2012.

Iyi nama yatangiye imirimo yayo i Montreux , ishobora kwemeza nta nteteri ko kongo izakira inama ya 15 bitewe n’imbaraga iki gihugu kiri gushyiramo ngo abitabiriye iyi nama bacyemerere, nkuko bikomezwa no gushimangirwa n’intumwa nyinshi zikomeye zaherekeje perezida Kabila , zikuriwe n’umuyobozi wa dipolomasi ya Kongo bwana Alexis Tham bwe Mwamba, minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane w’iki gihugu gikize ku mutungo kamere muri afrika we wahageze ku wa gatatu yitabiriye inama itegura iy’abakuru b’ibihugu.

Iyi nama kandi ikaba iziga ku cyibazo cyo kuba bakwimura icyicaro cy’uyu muryango no kuba baziga kubifuza kuyobora uyu muryango hakirimo n’uwari usanze kuri uyu mwanya akaba ari uwahoze ayobora senegale bwa Abdou Diouf unashyigikiwe n’ubufaransa. Hano twababwira ko hari abantu benshi bifuza kuba bafata umwanya w’umunyamabanga mukuru w’uyu muryango nk’umwanditsi ufite ubwenegihugu bwa bw’ubufaransa ukomoka muri Kameroni Calixthe BEYALA, aho anatangaza ko Diouf afashe manda ya gatatu bitaba ari amatora ahubwo byaba ari nko kugenerwa uriya mwanya. Tubibutse ko uzatsindira uyu mwanya aba afite inshingano zo kuyoboya abaturage bagize ibihugu 70 biri muri uyu muryango bagera kuri miliyoni 222 .

Abitabiriye iyi nama kandi baraza kugezwaho gahunda y’ibikorwa by’uyu muryango bragezwaho n’umunyamabanga mukuru w’uyu muryango Abdou Diouf, banasuzumire hamwe inyandiko z’ibihugu nka Emirats arabes unis, Estonie, la Bosnie Herzégovine, le Monténégro et la République Dominicaine.zisaba gutegura imurikagurisha ry’ibikorwa by’ibi bihugu ndetse barebere hamwe aho intego z’iki kinyagihumbi aho ibi bihugu bizigeze. Ikarebera hamw kandi ikibazo cy’inzara n’umutekano biyogoje amajyaruguru y’afurika, cyane ku kibazo cy’imitwe y’iterabwoba ikomeje kwigarurira agace ka sahara

Alexis Thambwe Mwamba, minisitiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane akaba ari mu mpuguke z’ifite inyigo ihamye itegura gahunda yo kwakira inama itaha ya 15 i Kinshasa bityo ngo Kongo ikaba iteganya akayabo ka miliyoni 220 z’amadorali yo kubaka,kwakira no gutegura iyi nama iramutse igiriwe icyizere.

Tubabwire ko iyi nama ya yatangiye uyu munsi iteganijwe kurangira ku cyumweru taliki 24 ukwakira 2010, aho yitabiriwe n’abakuru bibihugu 56 n’abaguverinoma zigera kuri 14 ikaba izatwara akayabo ka miliyoni 80 z’amayero aho ubufaransa bwatanze 40% byayo.

Mwizerwa Gilbert

 

http://www.igihe.com/news-7-26-8019.html

Posté par rwandaises.com