Perezida Paul Kagame uherutse gutorerwa kuyobora indi manda y’imyaka irindwi, kuri uyu wa Gatandatu yatangaje ko atazigera ashaka, nk’uko abandi bakuru b’ibihugu by’Afurika babigenza, guhinduza Itegeko Nshinga kugirango yongere gutorerwa kuyobora manda ya Gatatu.
Mu gushimangira ko adakeneye kuyobora indi manda, Perezida Kagame yatangaje ko icyo acyeneye, kimwe n’Abanyarwanda bose, ari ugukomeza umurongo w’iterambere.

Mu ijambo yavugiye mu muhango wari wahuje abagize Unity Club, umuryango uhuza abayobozi bakuru mu gihugu n’abafasha babo, Perezida Kagame yatangaje ko ushaka manda ya gatatu aba akeneye na manda ya kane ndetse n’iya gatanu.

Yavuze ko byaba ari igihombo kuri we no kuri buri wese manda ze zombi azisoje hakabura umusimbura, yongeraho ko ibi nabyo bidashobora kuba impamvu yazatuma yiyamamariza kuyobora indi manda.

Si ubwa mbere Perezida Kagame ahamya ko atazahindura Itegeko Nshinga kugirango abashe kwiyamamariza manda ya gatatu, kuko mu gihe gishize yakomeje kujya agaruka kuri iki kibazo, yemeza ko narangiza manda ye ya kabiri azatangira imirimo mishya irimo ubworozi ndetse no kwandika ibitabo.

Mu kwezi gushize ubwo yaganiraga na televiziyo y’Abanyamerika CNN, Perezida Kagame yagize ati: « Ndi umurinzi ukomeye w’Itegeko Nshinga », yongeraho ko atari we warihindura kugirango ayobore indi manda.
Muri uyu muhango wabereye muri Hotel Serena i Kigali, abagize Unity Club bahaye Perezida Kagame igihembo cyiswe Unity Award (Igihembo cy’Ubumwe) kubera uruhare rugaragara yagize mu kunga Abanyarwanda.

Perezida Kagame ni we ubaye umuntu wa mbere ushyikirijwe iki gihembo kigiye kujya gitangwa buri mwaka nk’uko byatangajwe.

image
image
Ubwo Perezida Kagame yashyikirizwaga Unity Award n’abagize Unity Club.
Ku ifoto yo hasi umushyikirije igihembo ni Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda Madamu Monique Nsanzabaganwa

image
Madamu Jeannette Kagame nawe ni umwe mu bagize Unity Club, hano ari
kumwe n’undi munyamuryango wayo

image
Perezida Kagame n’Umufasha we Jeannette Kagame

image
Ifoto y’urwibutso y’abanyamuryango ba Unity Club. Abicaye ni Perezida
Kagame n’umufasha we, na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Dr Vincent Biruta n’umufasha we

Foto: Urugwiro Village
Kayonga J.

facebook