Mbere yo gusoma iyi nkuru, banza usome igice cyayo cya mbere ukanda hano
U Rwanda rwagiye rwikura muri biriya bibazo byose ku buryo bwatangaje amahanga bukongerera Abanyarwanda ijabo, kandi uko u Rwanda rugenda rukataza mu miyoborere myiza na “Diplomacy” yarwo iragenda itera imbere ku buryo bushimishije, byinshi mu bihugu byari bishyigikiye abakoze jenoside bitangiye kuva ku izima, bikabafata bikabashyikiriza inkiko.
Nubwo iyo ntambwe itaragera mu rwego rushimishije cyangwa rukwiye, ariko birimo guhungabanya abakoze jenoside n’inshuti zabo, bakaba barimo kugenda bagera ku ntambwe za nyuma zo kubangamira u Rwanda n’Ubuyobozi bwabwo, ibyo bituma imwe mu ntambwe zabo za nyuma ziba kugerageza kweza inshuti zabo zakoze jenoside mu Rwanda ku byaha zakoze. Nyamara kubera ko ibyaha byakorewe ku karubanda ku manywa y’ihangu abantu bose babibona, ntibyoroshye na gato ko baba abere.
Icyo bagerageza noneho ni ukubareshyeshya n’Ubuyobozi bw’Igihugu cy’u Rwanda nkaho bose bakoze ibyaha bya jenoside n’ibindi byaha by’intambara.
Ibyo biramutse byemewe, hakurikiraho guhatira Ubuyobozi bw’u Rwanda gushyikirana n’izo nkozi z’ibibi hagamijwe guhishira ibyaha byabo no kwirengagiza amategeko mpuzamahanga ahana ibyaha bya jenoside, bikitirirwa inyungu za politiki.
Ingaruka n’inyungu:
Muri aya mezi macye ashize, Abanyarwanda bitegura amatora ya Perezida wa Rapubulika, u Rwanda rwatezwe imbogamizi nyinshi zigamije guteza akaduruvayo mu matora no gusubiza abanyarwanda mu mwiryane w’amoko n’Uturere, uwo mugambi warateguwe uranozwa ndetse Abanyarwanda baterwa ubwoba mu buryo bunyuranye ngaho ihunga rya bamwe mu Bayobozi mu ngabo z’igihugu, gutera za grenade hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, amatangazo yo guca intege yatangwaga n’abiyita Abanyapolitiki b’Abanyarwanda, igitutu kinyuranye ku bayobozi b’igihugu n’ibindi…
Ibyo byose bikorwa hagamijwe gusubiza inyuma intambwe igihugu kigenda gitera mu ngeri zinyuranye z’ubuzima, ariko cyane cyane mu myumvire, kuko gahunda yo kuzamura imyumvire y’Abaturage yashyizwe imbere na leta kuva muw’1994 niyo ifatiye runini igihugu, yatumye Abanyarwanda bumva inyungu zabo kurusha abandi, bashyira hamwe imbaraga zabo kugira ngo bubake igihugu cyabo. Iyo myumvire n’Ubuyobozi buhamye kandi bufite icyerekezo nibyo byatumye imbogamizi u Rwanda rwatezwe muri aya matora zose ziba impfabusa.
Ubu abantu banyuranye baba Abanyapolitiki, abahanga mu by’ubukungu barahamya ko u Rwanda rukomeje uko rugenda uku mu myaka mike iri munsi y’icumi, u Rwanda rwava ku murongo w’ibihugu bikennye rukajya mu bihugu biciriritse, ibyo rero nta mwanzi w’u Rwanda yaba Umunyarwanda cyangwa Umunyamahanga yaba umuntu ku giti cye, cyangwa Ishyirahamwe runaka cyangwa Igihugu runaka cyagize uruhare mu idindira ry’igihugu cyacu wabireka ngo bigerweho atabigeze amajanja, kuko birushaho kwerekana ubugome bagiriye igihugu imyaka yose bamaze bakiyobora cyangwa bagitegeka.
Nk’uko twabivuze haruguru raporo ya ONU nta kindi igamije uretse kweza abateguye bakanakora jenoside y’abatutsi muw’1994, abo bagifite imyumvire y’amacakubiri, bacyumva ko kubaho babikesha ubwoko cyangwa Akarere, bakeka ko gutsinda amatora, kubona ishuri, akazi isoko byose bigomba gushingira ku bwoko wavukiyemo. Kubeza si ukubakunda si ugukunda igihugu si ukubarengera ahubwo ni ugusubiza igihugu inyuma mu myiryane no mu macakubiri anyuranye, hagamijwe gukumira iterambere rigerwaho.
Abo banyarwanda bakundwa n’u Rwanda bakitabwaho n’Abanyarwanda, u Rwanda rufite inyungu nyinshi cyane zo gutuma bataha mu gihugu cyabo, ni nayo mpamvu leta ifite inzego zinyuranye zo kubacyura no kubasubiza mu buzima busanzwe bagafatanya n’abandi kubaka u Rwanda.
Ariko abo banyarwanda bakeka ko Raporo ya ONU ibavugira cyangwa ibarengera, ni Abanyarwanda nk’abandi abakoze jenoside muri bo ntabwo baruta abandi banyarwanda, nibaze bajye muri gahunda ziriho abafite ibyaha bahanwe, abangiritse mu bitekerezo bakorerwe ingando n’amahugurwa anyuranye bamenye aho isi igeze n’icyo igihugu kibashakaho maze bafatanye n’abandi bubake u Rwanda. Ngira ngo bafite ingero nyinshi z’ababavuyemo ubu bakaba batuje batuye mu gihugu cyabo, abafite ubushobozi bafite imirimo mu nzego zose z’igihugu, nyamara imyaka 16 irashizem abandi babuyera mu mahanga mu gihe abandi barangiza ibihano byabo, kandi gutinda kwabo mu mahanga biruka inyuma y’inyungu z’abatabitayeho ntibisazisha ibyaha bakoze, igihe cyose bazabikurikiranwaho.
Nta jenoside yabaye muri CONGO:
Uretse gushaka gukoresha ijambo jenoside ku nyungu twagaragaje haruguru, ariko ubundi jenoside ifite uko iri n’uko isobanurwa mu mategeko n’amabwiriza mpuzamahanga, igisobanuro rusange ni uko jenoside ari igikorwa cyo gutsemba abantu bafite icyo bahuriyeho nk’ubwoko, idini, ibitekerezo n’ibindi… nk’uko bisobanurwa mu mwanzuro N0 260 w’Umuryango w’Abibumbye wo kuwa 9 Ukuboza 1948 wemezaga amasezerano mpuzamahanga ahana ibyaha bya jenoside.
CONGO kuva mu mwaka w’1994 yabaye indiri y’imitwe yitwaje intwaro ikomoka mu bihugu binyuranye kugeza magingo aya, byinshi mu bihugu bihana imbibi na CONGO bifite abaturage babyo bitwaje intwaro mu buryo butemewe n’amategeko bakambitse muri CONGO. Ari CONGO ari Umuryango Mpuzamahanga bari bafite inshingano zo kubuza abahungabanya umutekano w’abaturanyi ba CONGO bakoresheje ubutaka bwayo, mu gihe izo nshingano zitujujwe, biba inshingano y’ababuzwa umutekano wabo kujya kuwushakira aho uri haba muri CONGO cyangwa ahandi… nk’uko byemezwa n’ingingo ya 51 y’amasezerano ashyiraho Umuryango w’Abibumbye, iyo niyo mpamvu ibihugu binyuranye byagiye muri CONGO kwigizayo abahungabanya umutekano wabyo bahakorera.
Ku bireba u Rwanda, nk’uko twabivuze haruguru, leta y’Abatabazi n’inshuti zayo, bagize abaturage ingwate n’inkambi z’impunzi bazigira ibirindiro bya gisirikare bikorerwamo imyitozo ndetse bikanakoreshwa mu gutera igihugu. Leta y’ubumwe mu buryo bunyuranye yakomeje gukangurira abaturage gutaha mu gihugu cyabo no kwitandukanya n’ababashuka, bamwe mu baturage barabyumva bataha bibagoye kuko iyo byamenyekanaga ko bagiye gutaha baricwaga, abandi bakomeza gukumirwa haboneka n’abahitamo kuba mu gisirikare, bakomeza imyitozo no gutera u Rwanda.
Byageze aho u Rwanda rufata umugambi wo kujya guhashya abahungabanya umutekano w’igihugu bagakomeza n’umugambi wa jenoside bari baratangiye mu Rwanda bagateshwa badashoje, abo bakurikiwe aho bari, wahita inkambi z’impunzi wahita inkambi za gisirikare “icya ngombwa si inyito kurusha ikihakorerwa”, ariko hari abantu bafite intwaro kandi barwana.
Nyamara uko imirwano yakomezaga ni ko abaturage batitwaje intwaro bitandukanyaga n’abafite intwaro, abadafite intwaro barenga miliyoni 2 barataha, barakirwa baratuzwa basubizwa mu byabo. Ibyo byose amahanga arabizi n’abari muri izo nkambi batashye bakaba batuye batuje barabizi kandi ntibasiba gutanga ubuhamya ku kuri kw’ibyabereye CONGO.
Dushingiye ku bisobanuro bya jenoside uko ikorwa n’uko itegurwa, nta muntu wakwita ibyabereye muri CONGO jenoside kuko adashobora kubona itsinda ry’abantu bafite icyo bahuriyeho bari bagambiriwe kurimburwa. Naho raporo gutinyuka kuvuga ngo abahutu bari mu nkambi bakorewe jenoside, ni ukwigiza nkana kuko n’abatashye mu gihugu cy’u Rwanda muri ibyo bihe bagatuzwa bagahabwa n’ibyangombwa by’ibanze bibafasha gutangira ubuzima bavuye muri izo nkambi bari abahutu, icyo rero kigakuraho isura ya jenoside ivugwa muri iyo raporo, kuko jenoside ni umugambi uteguwe wo kurimbura itsinda ry’abantu runaka bafite ikibahuje, ntabwo wajya kubarimbura ukanabaha ibituma babaho.
Icyo amahanga na bamwe mu banyarwanda bahisemo ubuzima bw’ubuhunzi kubera impamvu zabo bwite badakwiye kwirengagiza ni uko mu miterere y’Ubuyobozi bw’u Rwanda “Structure” guhera muw’1994 habonekamo inzego zifite inshingano zo gucyura impunzi, kandi impunzi zirataha buri gihe zivuye mu ngeri zinyuranye, ari abasirikare bava mu mashyamba ya CONGO, ari abanyapolitiki bava hirya no hino ku isi ndetse n’abaturage basanzwe, bose bakirwa neza bagatuzwa kandi bagahabwa uburenganzira bw’umwenegihugu.
Ikindi kidakwiye kwirengagizwa ni uko igihugu cyashyizeho gahunda ihamye yo guca ubuhunzi, hajyaho amategeko n’ibigo binyuranye bigamije guha abenegihugu uburenganzira bungana ku gihugu cyabo, hajyaho uburyo bwo guca akarengane no kurengera uburenganzira bw’umuturage. Gusa izo gahunda zo gucyura impunzi no guca ubuhunzi ntizisimbura izindi gahunda z’igihugu nko guhana abanyabyaha n’ibindi… akaba ariyo mpamvu hakiboneka Abanyarwanda bahunga ibyaha binyuranye bakurikiranwaho n’amategeko, bakagenda biyita impunzi za politiki, umutekano n’ibindi bidafite aho bihuriye n’ukuri.
Iyo gahunda niyo yatumye ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe impunzi, rishyiraho icyemezo cy’uko nta muntu uvuye mu Rwanda uzongera kwitwa impunzi guhera muw’2012.
Ikindi kigaragara muri iyo raporo cyakabaye kibuza abayikoze kuvuga ko ingabo z’u Rwanda zakoze jenoside muri CONGO, ni uko bigaragara ko ingabo zatsinzwe mu Rwanda n’interahamwe zashyiraga impunzi ahantu hamwe mu gihe bagiye guhunga imirwano, abadashobora guhungana nabo bakabica, ibyo babikoreraga gukomeza kubuza abaturage gutaha, abo badashoboye gushorera babikurankana bahitamo kubica aho kugira ngo batahe i Rwanda.
Abakoze raporo bayikoranye ubugome bwatumye ukuri kubihisha cyangwa bakakwirengagiza babishaka, kuko baravugamo ubufatanye bw’ingabo z’ibihugu byinshi binyuranye, ariko ntiberekana inyungu ibyo bihugu bihuriyeho yo kurimbura abahutu cyangwa abatutsi, cyangwa abatwa bari mu nkambi za CONGO nk’impunzi zidafite intwaro.
Nyamara rero inyungu ibihugu byohereje ingabo muri CONGO byari bihuriyeho ni ugukemura ibibazo by’umutekano wabyo wahungabanyirizwaga muri CONGO, icyo raporo ikakirengaho ku bushake kuko abayikoze bazi ko iyo umuntu afite intwaro agashoza urugamba, aba ashobora kurutsinda akabaho cyangwa se akarutsindwa akarimbuka, yego hariho ibyaha by’intambara ariko nta cyaha cyo gutsinda intambara kibaho cyane cyane iyo utayishoje.
Kimwe mu byiza biranga ingabo z’u Rwanda ni discipline, kandi ingabo ntizagira discipline zidahana abitwaye nabi, bikaba bigoye kubona uko urega “system” y’igisirikare cy’u Rwanda gukora ibyaha by’intambara, kuko yo ubwayo ihana abakigize bashobora kugaragarwaho n’ibyo byaha ndetse n’ibindi byaha, amahanga arabyibuka neza cyane ko mu mpera z’1994 n’Intangiriro z’1995, baregaga R.P.F.-Inkotanyi guhana ingabo zayo yihanukiriye.
Niba rero koko abakoze raporo barabonye ko hariho ibyaha by’intambara byakozwe, nibatunge agatoki abantu ku giti cyabo bakoze ibyo byaha ndizera ko leta y’u Rwanda izabafasha kubahana nk’uko isanzwe ibahana igihe bizagaragara ko ari Abanyarwanda, ariko
kwikoma igisirikare na leta y’u Rwanda byo ngira ngo babishyira hasi.
Abanyarwanda basubize umutima mu gitereko: Mu gusoza ndagira ngo mbwire imbaga y’Abanyarwanda bakuwe umutima n’iyo raporo ko bakwiye gusubiza umutima mu gitereko, ngira ngo ibyo u Rwanda rwanyuzemo ni byinshi kandi birakomeye kurusha iriya raporo nyamara mu bushishozi bukomeye igihugu cyagiye cyikura muri ibyo bibazo byose, uhereye kuri ziriya mbogamizi zose zagiye zitegwa ubuyobozi bw’igihugu, Umuryango Mpuzamahanga wari ufite inshingano mu buryo butaziguye cyangwa buziguye bwo kuzikuraho, nyamara aho kugira ngo buzuze inshingano zabo, bahitagamo gushyira icyokere ku bayobozi b’igihugu cyacu, ariko ibyo byose ntibyabujije Ubuyobozi bw’igihugu kubikemura.
Ari izo mpunzi bagize ingwate, igihugu cyarazicyuye, abenshi mu bari mu nkambi no mu mashyamba ya CONGO barashimira Ubuyobozi bw’Igihugu bwabakuyeyo, ari izo Nterahamwe n’ingabo zatsinzwe zahungabanyaga umutekano w’igihugu zigijweyo hakaba hamaze guterwa intambwe ikomeye muri “Diplomacy” ku buryo ubu Leta ya CONGO ifatanya n’u Rwanda gushaka uko ikibazo cy’Abanyarwanda bitwaje intwaro mu mashyamba ya CONGO cyarangira burundu, ubu igihugu cyacu kiratekanye, ibikorwa by’iterambere byo bibonekera uwo ari we wese
ushaka kubibona kandi bifite gihamya. Ubuyobozi bwiza bw’igihugu cyacu bwahesheje abaturage ishema n’isheja.
Raporo ya ONU ntabwo iteye ubwoba nko kubona ONU ifata umwanzuro wo gucyura ingabo zayo mu gihe Interehamwe zirimo zimara abantu, ntabwo iyo raporo iteye ubwoba kurusha ibimodoka by’Imiryango mpuzamahanga byagemuriraga abicanyi intwaro muri, CONGO, ntabwo iteye ubwoba kurusha gutegura coup d’etat mu nyandiko zitirirwa ubutabera zishaka guta muri yombi “High commander” y’ingabo yose mu gihugu. Ariko ibyo byose ntabwo byakumiriye u Rwanda gutera intambwe zijya imbere kugeza ubwo n’abarutega iminsi baza kurwigiraho.
Nyamara hari icyo Abanyarwanda basabwa, imwe mu mpamvu ikomeye ituma raporo nk’iriya isohoka muri ibi bihe nyuma y’amatora ya Perezida wa Repubulika, ubwo Abanyarwanda berekanaga bibavuye ku mutima ko bashyigikiye Umuyobozi w’Igihugu cyabo n’icyerekezo abaganishamo ni ukwiheba kuko ntacyo bagishoboye gutwara u Rwanda. Impamvu ituma biheba si iyindi ni ubutwari bw’abanyarwanda, kwihitiramo no gukomera ku byo bihitiyemo. Niyo mpamvu abanyarwanda bagomba gushimangira ibirenge byabo aho bihagaze ku rukundo rw’igihugu cyabo, ku bushake n’umurava wo kucyubaka ariko cyane cyane kuba inyuma y’Ubuyobozi bwabo.
Reka nsoze mbwira abayobozi b’u Rwanda ngo muhumure, mukomeze imihigo Abanyarwanda ntibazabatenguha.
Murakoze murakarama.
RIZINDE M. Shaffiy
E-mail: rizindem@yahoo.fr
Posté par rwandaises.com