Imirwano ikaze irakomeje hagati y’umutwe wa M23 n’ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) ku bufatanye n’imitwe yitwaje intwaro iri FDLR, Mai Mai n’indi, aho kuri iyi nshuro uruhande rwa Leta ya Congo rwiraye mu nzu z’abatutsi muri Masisi, bakazishumika.

Amashusho yashyizwe kuri Internet guhera mu rukerera rwo kuri uyu wa Kane, agaragaza umuriro n’umwotsi mwinshi bipfupfunyuka mu musozi, mu duce twa Nturo na Kilorirwe tubarizwa muri Teritwari ya Masisi muri Kivu y’Amajyaruguru.

Ni imirwano yatangiranye n’iki Cyumweru aho M23 ivuga ko yatewe n’ingabo za Leta zifatanyije n’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR ndetse n’urubyiruko rwifashishwa na Leta ruzwi nka Wazalendo.

Mu binyamakuru no mvugo z’abayobozi ba Congo, banze kwemera ko ari ingabo za Leta zateye ahubwo babyitirira ko ari urubyiruko ruzwi nka Wazalendo ruri kwirwanaho.

Mu mashusho agaragaza inzu ziri gukongoka zo mu gace ka Nturo muri Masisi, umwe mu bayafashe aba avuga ati “Twahageze hano muri Nturo. Izi nzu turi kuzitwika kuko Abatutsi bari bazihishemo, baturasaga tugashakisha aho amasasu ari guturuka tukahabura, none twahatwitse.”

Guidon Shimiray Mwissa uyobora umutwe wa NDC Rénové ufatanya n’ingabo za Leta, hari amashusho yafashwe avuga ko batazaruhuka ufatwa nk’umunyarwanda wese batamusubije iwabo.

Ati “Turasaba abanye-Congo bose kudusabira imigisha myinshi kuko iki nicyo gihugu cyacu, nta kindi gihugu dufite.”

Nubwo abatwitse izi nzu z’abatutsi bavuga ko zari zihishemo abantu bari kubarasa, abahatuye bo babinyomoje bavuga ko byakozwe mu kwihimura, nyuma y’uko iryo huriro ry’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR rikubiswe inshuro n’ingabo za M23.

Abari guhunga kandi bavuga ko izi nyeshyamba zirwana ku ruhande rwa Leta ziri gusahura imitungo n’inka z’abatutsi.

Radio Okapi y’Umuryango w’Abibumbye ikorera mu Burasirazuba bwa Congo yatangaje ko inyeshyamba ziri ku ruhande rwa Leta arizo kuri uyu wa Gatatu zagabye ibitero ku birindiro bya M23.

Iyi mirwano ikomeje gukura benshi mu baturage mu byabo, aho abenshi bari kwerekeza mu gace ka Kilorirwe ibirindiro by’ingabo za Afurika y’Iburasirazuba zoherejwe ngo zihoshe imirwano hagati ya FARDC na M23.

M23 ishinja ingabo z’u Burundi zishinzwe kugenzura uduce tumwe twa Masisi guha icyuho FARDC n’inyeshyamba bafatanyije kugira ngo baze kubagabaho ibitero.

Icyerecyezo imirwano iri kuberamo nicyo kinyuramo ibicuruzwa binyura mu mihanda Sake-Kilolirwe-Kitshanga, bigemurwa mu mujyi wa Goma.

Umunyamakuru Marc Hoogsteyns ukurikiranira hafi ibijyanye n’umutekano mu Burasirazuba bwa Congo, yatangaje ko umuhanda Kilolirwe-Sake wamaze gufungwa ku buryo imodoka zahanyuraga zasabwe guca ahandi.

Yavuze ko uyu muhanda wafunzwe mu rwego rwo kubuza ingabo za Leta kubona aho zinyura ziza kongerera ingufu no kugemurira abari ku rugamba.

Igisirikare cya Congo cyashyize hanze itangazo kivuga ko atari cyo kiri kurwana na M23, icyakora abasesenguzi bagaragaza ko kubihirikira ku mitwe yitwaje intwaro n’urubyiruko ari amayeri yo kwanga ko bakwamaganwa n’umuryango mpuzamahanga, kuko uduce bari kurwaniramo turi mu maboko y’ingabo za EAC, aho impande zombi zisabwa guhagarika intambara.

https://igihe.com/tc/trafficcounter.php?id_article=195700