Minisitiri Louise Mushikiwabo (Foto/Arishive)

Nzabonimpa Amini

KIGALI – Umuryango w’Abibumbye ku isi (UN) kubera ubuswa, intege nke (indiversion) no kuyobya uburari mu kutarangiza inshingano zabo hirya no hino ku isi by’umwihariko muri Kongo, wasohoye raporo irega ibyaha bitandukanye Ingabo z’u Rwanda. Iyo raporo turacyayisoma, tumenye neza ibyanditsemo n’uko nta mutego badutezemo nyuma nibwo tuzagira icyo tuyivugaho.

Ibi byatangajwe na Minisitiri w’Intebe Bernard Makuza kuri uyu wa gatanu tariki ya 1 Ukwakira 2010 muri Primature ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru mu rwego rwo kwizihiza umunsi wo gukunda igihugu.

Minisitiri w’Intebe akomeza atangaza ko kuba Umuryango w’Abibumbye warakoze iriya raporo, ari uko wari ubifitemo inyungu zo guhisha ibyo bananiwe kugeraho, bijyanye no kuba utarashoboboye kurangiza inshingano zawo zo gucyura impunzi zisaga miliyoni eshatu.

Ikindi ngo UN ntiyishimiye na gato amahoro n’umutekano bimaze kugerwaho muri aka karere batabigizemo uruhare, by’umwihariko u Rwanda na Kongo, ikindi Minisitiri Makuza akomeza asobanura ni uko Loni yirengagiye akarengane abaturage bari bafite kandi baragizwe ingwate igihe kirere.

Iby’iyo raporo byongeye kugarukwaho kandi na Minisitiri Mushikiwabo Louise mu kiganiro gito yagiranye na televiziyo y’u Rwanda kuri uyu wa 01 Nzeli 2010, aho avuga ko byaba bitumvikana kumva ko ingabo zahagaritse Jenoside mu Rwanda, ari zo zahindukira zikajya kuyikorera abandi baturage.

Avuga kandi ko bitangaje kubona Umuryango w’Abibumbye udahwema gushimira imyitwarire y’Ingabo z’u Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga amahoro, ari wo uhindukira ukazirega kuyahungabanya.

Ibyo abihurizaho na Minisitiri w’Intebe Makuza, aho avuga ko bitumvikana uburyo UN ishima ubushobozi na disipuline by’Ingabo z’u Rwanda (RDF) ikaba ibiyambaza mu kugarura amahoro hirya no hino ku isi kandi ikanazirega ibyaha by’intambara.

Ikindi kinengwa ni uburyo iyi raporo yakozwe, UN ikagaragaza ko  habajijwe abantu bari mu miryango idaharanira inyungu ikorera muri izo nkambi, Minisitiri Makuza ati “kuki batabajije abaturage bari muri izo nkambi ubwabo.”

Makuza asoza avuga ko u Rwanda niruramuka rusanze ibyo basabye Umuryango w’Abibumbye (UN) kuvana muri iyo raporo bikirimo, ngo rufite byinshi rwakora.

Mu nyandiko u Rwanda rwashyikirije UN, harimo ibintu bitanu bikwiye gukosorwa byihutirwa.

U Rwanda ruvuga ko raporo itashoboye gusobonura neza amateka ya Jenoside n’icyo ivuga, u Rwanda ruramagana amategeko mpuzamahanga n’uburyo bayakoresha, u Rwanda rwamaganye uburyo bwakoreshejwe mu gukusanya amakuru (methodology) akubiye muri raporo.

Ibindi ni uko Jenoside ivugwa muri iyo raporo itujuje ibisabwa n’amategeko kugira ngo yitwe iryo zina kandi abayikorewe ntabwo berekanwe ngo bamenyekanye neza, naho icya nyuma bise Jenoside ebyiri (Double Genocide) nta shingiro gifite, ku bw’ibyo u Rwanda rurasaba ko iyo nteruro yahita ivamo.

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=454&article=17507

Posté par rwandaises