Kuri uyu wa Kabiri Gen Maj Karenzi Karake yarafunguwe nyuma y’amezi arenga atanu yari amaze afungishijwe ijisho, akaba yarahawe imbabazi n’inzego nkuru za gisirikare, mu gihe ku rundi ruhande Brig Gen S Karyango na Lt Col Marc Sebaganji bombi bahise bahagarikwa bazira kutubahiriza inshingano zabo ndetse n’imyitwarire mibi mu kazi.

Gen Maj Karenzi yahagaritswe tariki 18 Mata uyu mwaka ku mpamvu za disipuline, icyo gihe yahagarikiwe rimwe na Lt Gen Muhire washinjwaga ibyaha bikomeye bya ruswa no gukoresha ububasha afite mu buryo budakwiye.

Ubwo Karenzi na Muhire batabwaga muri yombi, Umuvugizi w’Ingabo, Lt Col Jill Rutaremara, icyo gihe yatangaje ko icyo cyemezo cyafashwe mu rwego rwo gushimangira imyitwarire myiza, ikinyabupfura no kongera icyizere mu ngabo z’u Rwanda.

N’ubwo Karenzi yarekuwe ariko, Lt Gen Muhire we aracyari mu bibazo kuko aherutse kuvanwa mu gufungishwa ijisho akajyanwa gufungirwa muri Military Police i Kamombe.

Hagati aho nk’uko tubikesha itangazo Umuvugizi w’Ingabo yacishije mu kinyamakuru The New Times, kuri uyu wa Gatatu inzego nkuru za RDF zahagaritse Brig Gen S Karyango na Lt Col Marc Sebaganji bazira kuba batarubahirije inshingano zabo ndetse ngo banagaragaza imyitwarire mibi mu kazi. Bombi bahise batangira gukorwaho iperereza.

Muri iryo tangazo Rutaremara atangaza ko aba basirikare bombi basanzwe ari abacamanza mu rukiko rwa gisirikare hari ibimenyetso byerekana ko babogamye mu rubanza rwa Col Diogène Mudenge.

Kayonga J.http://www.igihe.com/news-7-11-8614.html

Posté par rwandanews