Perezida Paul Kagame (iburyo) ari kumwe na Steve Morgan (Foto/T. Kisambira)
Nzabonimpa Amini

VILLAGE URUGWIRO – Kuri uyu wa kabiri tariki ya 16 Ugushyingo 2010, muri Village Urugwiro, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yakiriye mu biro bye Steve Morgan, Perezida w’ikipe ya Wolvethampton Wanderers yo mu kiciro cya mbere mu gihugu cy’u Bwongereza akaba n’umuterankunga w’umushinga WaterAid ukwirakwiza amazi meza mu Karere ka Bugesera.

Mu byo yaganiriye na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ndetse na Minisitiri wa Siporo n’Umuco Joseph Habineza, Morgan yavuze ko baganiriye uburyo uyu mugabo yagira uruhare mu guteza imbere umupira w’amaguru.

Uyu mushinga ukaba ufite ingengo y’imari ingana na miliyoni y’amadorari kandi igomba kongerwa kugira ngo 95% by’abatuye Bugesera bazabe bafite amazi meza.

Nyuma yo kugirana ibiganiro n’umukuru w’igihugu, Steve Morgan akaba yatangarije Izuba Rirashe ko mbere na mbere yishimiye uko yabonye Kigali ndetse akaba yanatangajwe n’isuku iharangwa, akomeza avuga ko azakomeza gushyigikira umushinga WaterAid.

Minisitiri Joseph Habineza akaba yatangaje ko Perezida Kagame na Morgan bunvikanye uko hatezwa imbere abana baba mu ishuri ryigisha umupira w’amaguru mu Rwanda (Football Academy). By’umwihariko ibyo bikazakorwa hatoranywa abana bagaragaza ubuhanga kurusha abandi, ko bazajya boherezwa mu Bwongereza mu ishuri ry’umupira w’amaguru riyobowe na Morgan bakamarayo imyaka 2 ndetse no kurenza, k’uburyo abaramutse babonye amakipe akomeye yabakira bagumayo mu buryo bw’umwuga (Professionalism).

Habineza kandi akomeza avuga ko impande zombi zunvikanye ko mu minsi ya vuba  abana bagize ishuri ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (Football Academy) bazasura ikipe y’abana batarengeje imyaka 17 y’Ubwongereza mu rwego rwo kwimenyereza, kandi Morgan yemera ko azafasha mu guhugura abatoza b’u Rwanda mu mupira w’amaguru mu Bwongereza.

Nshuti Rugerinyange, umuyobozi wa WaterAid mu Rwanda, we yatangaje ko uwo mushinga watangiye imirimo muri Mata 2010 mu gukwirakwiza amazi ndetse n’isuku n’isukura. Uwo mushinga ngo ukaba urimo gukora inyigo n’ikiguzi byatwara mu gukwirakwiza amazi mu Karere kose ka Bugesera ku buryo 95% by’abahatuye bagomba kuba bafite amazi meza. Morgan akaba ari umwe mu baterankunga bakomeye b’uwo mushinga.

Steve Morgan yavutse mu mwaka wa 1952 akaba ari umucuruzi ndetse na Perezida w’ikipe Wolverhampton Wanderers. Yabaye umukinyi muri bamyugariro (Defender) mu ikipe y’Igihugu y’Ubwongereza ubu akaba akuze yarasezeye kuri uwo mwuga

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=473&article=18562

Posté par rwanda news