Kuri uyu wa Kabiri Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rw’u Rwanda rwashyize ahagaragara impapuro zihamagarira Lt Gen Kayumba Nyamwasa, Col Patrick Karegeya, Maj Dr Rudasingwa Theogene na Gahima Gerard, kwitaba ubutabera bitarenze tariki ya 15 Ukuboza uyu mwaka, bitihise bagafatwa nk’abasuzuguye ubutabera, bityo bagacibwa urubanza badahari.

Muri iryo tangazo ryashyizweho umukono n’umukuru wungirije w’Urukiko rwa Gisirikare, Brig Gen John Bagabo, hagaragaramo ibyaha biregwa abo bagabo uko ari bane birimo kuvutsa igihugu umudendezo, guhungabanya umutekano wacyo, gusebanya no gutukana, kurema umutwe w’abagizi ba nabi, ndetse no gukurura amacakubiri. Kuri Kayumba na Rudasingwa hiyongeraho icyaha cyo gutoroka igisirikare.

Abahamagajwe bose uko ari bane muri iki gihe babarizwa hanze y’u Rwanda. Kayumba na Karegeya babarizwa mu gihugu cya Afurika y’Epfo, kimwe na Gahima na mwenenyina Rudasingwa nabo kuri ubu babarizwa hanze.

Aba bagabo bagiye bayobora inzego z’ubuyobozi zikomeye mu butegetsi busanzwe cyangwa mu nzego za gisirikare. Kayumba Nyamwasa yabaye Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, anaba kandi Ambasaderi w’u Rwanda mu Buhinde mbere yo guhunga igihugu.

Patrick Karegeya we yigeze kuyobora inzego z’iperereza ryo hanze y’igihugu, naho Rudasingwa Theogene we yabaye Umunyamabanga wa FPR, aba Umuyobozi w’Ibiro bya Perezida wa Repubulika, yanabaye kandi Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Gahima Gerard we yabaye Umushinjacyaha Mukuru wa Repubulika mbere yo kuva mu Rwanda ahunze yerekeza mu mahanga.

Kayumba Nyamwasa, Patrick Karegeya, Dr Rudasingwa Theogene na Gerard Gahima mu gihe gishize banditse inyandiko y’impuruza bise “Rwanda Briefing”, bagaragaza amakosa ya Leta y’u Rwanda, berekana ko n’ububasha bwose mu gihugu, bwaba ubwa gisivile, ubwa gisirikare, n’ubw’ubucamanza, bufitwe n’umuntu umwe gusa.

Iyo nyandiko-mpuruza yaje gusubiza n’Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu birebana n’Umutekano Brig Gen Richard Rutatina afatanije n’Umuvugizi w’Ingabo Lt Col Jill Rutaremara, aho bagaragaza ubushobozi bucye mu kazi n’ubugwari bwa bariya bagabo mu bihe bamaze ku myanya y’ubuyobozi.

Kayonga J.

http://www.igihe.com/news-7-11-8591.html
Posté par rwandanews