Basomyi ba IGIHE.COM, nk’uko musanzwe mubizi, munsi ya buri nkuru ijya kuri uru rubuga haba hari umwanya abasomyi bashobora gutangamo ibitekerezo kuri yo. Ibi bikaba byaragiyeho hagamijwe guha abasomyi umwanya, kuko ubu ikigezweho kuri internet, ni uko abasomyi bagenda bahabwa umwanya urushijeho mu bitangazwa ku ma websites atandukanye.

Nk’ubwanditsi bwa IGIHE.COM, twahisemo ko ibitekerezo bitangwa bibanza gusuzumwa, ku buryo ibitekerezo n’amagambo adakwiye bidahabwa umwanya kuri uru rubuga. Uyu mwanya washyizweho hagamijwe guteza imbere ibitekerezo n’iyo byaba bitandukanye, ariko si ahantu ho guhanganira, gutukana, gutera ubwoba , gushinyagura, guseserezanya, kugaragariza ingengabitekerezo zitandukanye n’ibindi bitubaka abanyarwanda. Umwanya w’ibitekerezo kandi si uwo kwamamaza sosiyete y’ubucuruzi, idini, akarere, ishyaka n’irindi shyirahamwe iryo ari ryo ryose abantu bakwibonamo.

Urubuga IGIHE.COM hari umurongo (editorial line) rwahawe n’abarushyizeho, akaba ari nawo uherwaho mu nkuru n’ibitekerezo birugaragaraho. Ibidahuye n’uwo murongo rero, twihariye uburenganzira busesuye bwo kutabyemerera kugaragara, akaba ariyo mpamvu ntawe ukwiye gutangazwa n’uko igitekerezo cye kitagaragara hano. Izo ngamba zimaze igihe zifashwe, kandi ntiduteganya kuzitezukaho na rimwe.

Kugaragaza igitekerezo cy’umuntu cyangwa kutakigaragaza ni uburenganzira bwa igihe.com. Ikindi twifuza kubamenyesha ni uko abakunzi ba igihe.com mudakwiye guta umwanya mu bitubaka mu gihe ibyubaka bihari, cyane cyane ibyubaka abanyarwanda. Mutange ibitekerezo hagamijwe kubaka u Rwanda n’abanyarwanda, hanyuma tubonereho no kubaka isi muri rusange, duharanira kuyigira nziza kurusha uko twayisanze.

Mukomeze mwisomera inkuru zigamije kubaka u Rwanda n’isi dutuye ku IGIHE.COM, ari nako mutanga ibitekerezo byubaka.

Ubwanditsi

http://www.igihe.com/news-12-27-2659.html
Posté par rwandanews