Mu rubanza rwabaye kuri uyu wa mbere ku cyicaro cy’ Urukiko Rukuru ku Kimihurura, aho Ingabire Victoire yajuririraga icyemezo cy’ urukiko cyo kuburana afunze, yavuze ko afunguwe nta bimenyetso yasibanganya, aboneraho kuvuga ko umwobo wasanzwe mu rugo rwe ari uwo gufata amazi kuko yari menshi cyane.

Urubanza rwamaze umwanya munini kuko impande zombi zari zifite ingingo nyinshi zishingiraho icyemezo cyazo, kuko ubushinjacyaha bwasabaga ko Ingabire yaburana afunze ngo atazasibanganya ibimenyetso naho Ingabire n’abunganizi be bakavuga ko adashobora gutoroka igihugu kuko ashaka ko ubutabera bwubahirizwa, agasubira ubwigenge bwe.

Ku bijyanye no gutera inkunga y’amafaranga umutwe wa FDLR ukorera muri repubulika Iharanira demokarasi ya Congo, Ingabire Victoire yireguye avuga ko akeneye ko bazamwereka ibimenyetso bya banki cyangwa Western Union kuko nta bushobozi afite bwo kujya guhindura inyandiko zigaragaza ibyakozwe. Yakomeje kandi avuga ko ikirego cy’uko yagiye kubonana na FDLR muri Congo kidafite ishingiro kuko amatariki abamushinja bavuga ko bagiriye Kinshasa atandukanye n’ayo we yagiriyeyo.

Ku ruhande rw’ubushinjacyaha, bushingiye ku itegeko ribemerera ko bushobora gufunga umuntu igihe hari ibindi bimenyetso simusiga bishya, busanga kuba Ingabire Victoire afunze nta gitangaza kirimo bityo icyemezo urukiko rwafashe kikaba kigomba kugumaho.

Nyuma yo kumva impande zombi, ubucamanza bwanzuye ko urubanza ruzasomwa kuwa gatanu tariki ya 12/11/2010.

SHABA Erick Bill

http://www.igihe.com/news-7-11-8424.html

Posté par rwandanews