Kuri iki cyumweru mu kiimageganiro Shirirungu gihita kuri Radio Maria Rwanda mu masaha ya saa tatu, Umuhanzi n’umwanditsi w’indirimbo zisingiza Imana Mihigo Kizito yataramiye abanyarwanda n’abakristu muri rusange kuri gahunda afite, ibimuvugwaho ndetse n’icyo abitekerezaho.
Kizito Mihigo mu kiganiro kuri Radio Maria Rwanda

Muri iki kiganiro cyari kiyobowe n’umunyamakuru Vincent de Paul Ntabanganyimana umenyerewe kuri iyi radio ndetse na bagenzi be barimo Jean Claude Mutuyeyezu, Gilbert Mwizerwa na Aphrodice Muhire, aho hibanzwe ku bivugwa ko uyu muhanzi yaba yarahinduye injyana ya zimwe mu ndirimbo ze, bityo bikaba biri gutera urujijo mu bakunzi be aho bumva ahari yaba atangiye kwigana abarokore mu njyana ivangiye ibyuma Gospel dore ko we asanze acurangisha igicurangisho kimwe cya orgue.

Kizito yasobanuye icyo bita gospel ndetse n’impamvu yatumye avanga izi njyana ze, ngo ntibivuze ko yaretse ibyo yakora mbere ahubwo we agomba kongera ingufu mu byo akora (muzika), kuko ngo yasanze indirimbo zitanga ubutumwa ari indirimbo zoroshye, nk’indirimbo z’amakorali, aho bakoresha injyana ya classique cyane, hakaba hari abantu batabyumva barangarira ubuhanga ziririmbanye. Ariko iyo indirimbo yoroshye abantu bazumva vuba.

image
Kizito Mihigo mu kiganiro kuri Radio Maria Rwanda

Muri concert ari kugenda akora igice kimwe hazajya hakoreshwa ziriya ndirimbo z’amakorali zikomeye acuranga live, hanyuma asoze na ziriya zishyushye zituma abantu babyina nk’uko ababashije kugurikira kiriya kiganiro bumvise nk’indirimbo ”Arc-En-Ciel” yasubiwemo hamwe n’izindi nshya nk’iyitwa Inuma zose ziri kuri alubumu izasohoka mu kwezi kwa kane (Mata 2011).

Kuri gahunda amazemo iminsi y’ibitaramo hano mu Rwanda, nk’aho yavuze ku gitaramo cya mbere cyitwaga « Inshingano z’Uwababariwe », agasobanura neza mu buzima bwa muntu ahura na byinshi nyamara bitagakwiye kuba byamuca ku Mana yamuremye, imuzi kandi imwitayeho mu buzima abayemo. Ati: ”Ninde warusha umurwayi kumenya agaciro k’umuti? Ni nk’uko nta warusha umunyabyaha kumenya agaciro k’imbabazi.”

image
Kizito mu kiganiro yategaga amatwi abakunzi be cyane

Yakomeje yerekana ko gutanga ubuhamya no kwatura ibyamubayeho mu gihe cya Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka w’1994, ari bumwe mu buryo bwo kwiyakira. Kuri we akaba abona ko gutanga imbabazi no kubasha kwakira abantu bose kimwe bisaba imbaraga za Roho Mutagatifu ndetse no kumenya icyo Imana igushakaho.

Ku kibazo cy’ibimuvugwaho mu binyamakuru n’amaradiyo bya show biz yavuze ko kuba abantu bamubwira ko ari mwiza yabyumvise ndetse mu magambo atandukanye, ariko nk’umuhanzi w’umukristu nk’umuririmbyi wa Nyiribiremwa avuga ko umukirisitu ari umuntu ufite indangagaciro agenderaho yumva zimufasha nko kubanisha abantu, amahoro n’ubukristu bushingiye ku kwiyunga muri Kristu. Yongeyeho ko adaha uburanga agaciro kuko burya iyo umuntu aririmba hari abantu baba bamureba inyuma aho kumva ubutumwa atanga, aha akaba yarakoresheje imvugo igira iti: “ Va ku giti dore umuntu” , bishatse kuvuga ko batari bakwiye kureba umuntu ahubwo bari bakwiye kumva ubutumwa atanga.

Kuba yaba afite uwo babyumva kimwe ngo ntawe kuri ubu ariko ngo niba wenda uwo bazarushinga dore ko yanabihamije ngo agomba kuba yiteguye gukomeza kuba yamufasha mu murimo we yiyemeje wo kogeza ubutumwa mu ndirimbo zisingiza Imana, ikindi nuko gushyirwa kuri ruriya rutonde byamubereye umwanya n’uburyo bwo gutanga ubutumwa bwo kwicisha bugufi ku muhanzi.

image
Kizito n’umufana we wamutegereje igihe cyose yamaze muri studio ngo amusuhuze

Muri gahunda afite muri iki gihe mbere yo gusubira iburayi hari igitaramo kizabera i Kibeho kwa nyina wa Jambo, bikaba biri no mu rwego rwo kwifatanya n’abakristu Gatulika bo mu Rwanda kwizihiza isabukuru y’imyaka makumyabiri n’icyenda ishize habaye amabonekerwa ya Bikira Mariya i Kibeho, aho azanasabana n’abatuye mu Karere ka Nyaruguru ari naho akomoka mu gitaramo cyiswe: « Umuhire Watubyariye Umugisha. »

Bityo ngo kuba yaravuye iwabo hasa n’ahabaye ibuzimu akaba ahagarutse ari ibuntu, bizamufasha gukomeza guhamya no kwamamaza urukundo rw’Imana. Mu rwego rwo kwifatanya n’abakristu gaturika bo mu Rwanda kwizihiza isabukuru y’imyaka makumyabiri n’icyenda ishize Bikira Mariya yiyerekanye i Kibeho ku wa 27 ugushyingo 2010, igitaramo kizatangira saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00) aho azanatangaza ibijyanye no gutangiza umuryango yashinze uharanira amahoro (Kizito Mihigo for Peace).

Kizito Mihigo w’ imyaka 29 yigisha umuuziki mu gihugu cy’u Bubiligi, yaganiriyeye bakurikira Radio Maria igihe cy’amasaha atatu( cyarangiye saa saba z’igicuku, akaba yari aherekejwe na producer Pastor P wo muri Narrow Road Production uri kumufasha gukora indirimbo ze mu buryo bugezweho.

Abifuza kuba bashyigikira uyu muryango uharanira amahoro w’umuhanzi Kizito Mihigo mwanyuza inkunga yanyu kuri compte nº 00040-0317126-66 muri Banque de Kigali.

Gilbert Mwizerwa igihe.com/Muhanga

http://www.igihe.com/news-11-21-8423.html
Posté par rwandanews