image

Kuri uyu wa mbere abayobozi bakuru b’umuryango AVEGA Agahozo bagarutse i Kigali bakubutse i Londres mu Bwongereza aho bari bagiye kwakira igihembo bahawe n’ikinyamakuru The Guardian.

Icyi gihembo cyitwa The Guardian’s International Development Award bagihawe nyuma y’aho mu kwezi kwa 12/2009, nabwo bari bahawe ikindi gihembo mu Busuwisi, nka bamwe mu babashije guteza imbere ubuzima bw’abategarugori b’abapfakazi barokotse jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Mu byishimo byinshi ubwo yaganiraga na igihe.com, Umuyobozi wa AVEGA Agahozo ku rwego rw’igihugu Madamu Kabasinga Chantal yadutangarije ko ari ibyishimo bikomeye kuri bo kuba bahawe iki gihembo akaba ahamya ko bizabongerera imbaraga kurushaho.

Naho Madamu Kayirere Odette akaba ari umuyobozi wa AVEGA mu Ntara y’Iburasirazuba, ndetse akaba ari nawe wahawe iki gihembo kubera ibikorwa byinshi AVEGA yakoze mu rwego rwo kuzamura imibereho y’abapfakazi ba jenoside mu Ntara y’iburasirazuba, ahamya ko ari ishema rikomeye kuri bo nk’abapfakazi bahuye n’ibibazo bikomeye mu gihe cya jenoside, bikaba bibongerera imbaraga n’icyizere.

Kayirere Odeta w’imyaka 54, nyuma yo gupfusha umugabo we muri jenoside yakorewe abatutsi mu 1994, akamusigira abakobwa 6 yasigaranye agahinda ndetse atakaza n’icyizere cy’ubuzima, ariko ibyo yaje kubirenga atangira kureba uko yakiteza imbere we n’umuryamgo we, ndetse arenga kuri urwo rwego agera aho ashyinga ishyirahamwe rifasha n’abandi abapfakazi bagenzi be.

Yanze gukomeza guheranwa n’intimba n’agahinda yo kubura umugabo we akareba n’uburyo yarera n’izindi mfubyi zidafite epfo na ruguru akazijyana iwe mu rugo aho atuye i Rwamagana, mu Ntara y’Uburasirazuba.

Yakomeje atangaza ko mu mwaka wa 1995 ari bwo bwa mbere yumvise ko hari abagore bandi bajya begerana bagafashanya mu rwego rwo kureba uburyo bahangana n’ihungabana. Yagize ati: ”Nasanze atari njyewe njyenyine ufite akababaro, ahubwo hari n’abandenze.”

Nuko nyuma y’iminsi mike afatanyije na bagenzi be nibwo yatangije Ishyirahamwe ry’Abapfakazi ba Jenoside (AVEGA) mu mu Ntara y’Uburasirazuba, batangira kureba uburyo bajya biteza imbere. Iri shyirahamwe ribarirwamo abanyamuryango basaga 4000 rikora imirimo inyuranye muri iyo ntara mu rwego rwego rwo kureba uburyo abagenerwa bikorwa baryo bazahuka mu ngaruka basigiwe na Jenoside.

Kayirere yakomeje agira ati:”Icyizere ni ikintu gikomeye twubatse mu buzima bwacu, twubatse ikizere cyo kwihaza twebwe ubwacu kandi biranagaragara ko abapfakazi ba Jenoside bazakomeze kwiyubakira ubuzima bwabo bukagera ku rufatiro rugaragara, nubwo ingaruka za Jenoside zikiriho ariko tugerageza guhangana nazo kandi twizera ko tuzagera kure.”

Mu bushakashatsi bwakozwe n’uyu muryango ku bapfakazi 1125, mu zahoze ari intara 12 z’u Rwanda, ngo abagera kuri 80% bagaragaje ibimenyetso by’ihungabana naho 67% bari baranduye virusi itera SIDA. Ngo ubwo bushakashatsi bukaba bwarakomwe mu nkokora n’ikibazo cy’amikoro.

Mu bijyanye n’ubutabera umuryango AVEGA wafashije abagore uhugura abantu bagera kuri 419 kugira ngo basubire mu byaro bigishe abantu uko batanga ubuhamya. AVEGA kandi ikaba yarubakiye abapfakazi n’imfubyi za jenoside amazu 919, hagati ya 2007 na 2008, ikaba inarwanya ihohoterwa rikorerwa abagore.

Uko umwaka utashye, uyu muryango wagiye ukangurira abagore kwitabira imishinga ibyara inyungu nko kuboha uduseke tugurwa ku rwego mpuzamahanga, bityo ngo amafaranga avamo akaba yunganira indi nkunga ya leta itangwa n’ikigega gishinzwe gutera inkunga abacitse ku icumu rya jenoside batishoboye (FARG).

Abagore b’abapfakazi bari ku ijanisha ryo hejuru mu basizwe iheruheru na jenoside, cyane ko abicanyi bibasiraga by’umwihariko abagabo n’abahungu.

AVEGA yashinzwe ku itariki ya 15/01/1995 ishingwa n’abapfakazi bagera kuri 50 ikaba yaraje kwemezwa n’iteka rya Minisitiri n°156/05 ryo kuwa 30/10/1995. Mu mwaka ushize nabwo ku itariki ya 13 Ukuboza AVEGA yari yahawe nabwo igihembo giturutse mu Busuwisi kikaba cyari cyahawe AVEGA mu Ntara y’Iburasirazuba kubera kugaragaza ubudashyikirwa mu gufasha abapfakazi ba jenoside.

image
Kayirere Odette

Foto: igihe.com
Olivier MUHIRWA, Ruzindana RUGASA

http://news.igihe.net/news-7-11-8698.html

Posté par rwandanews