Nyuma y’aho ibihugu nka Eritrea, Afurika y’Epfo bikomeje kwigaragaza muri ano marushanwa y’amagare amaze iminsi ari kubera mu Rwanda, kuri uyu wa kane muri Tour du Rwanda hakozwe etape 2, Kigali berekeza Gicumbi niyo kuva Gicumbi bagaruka Kigali. Kugeza ubu umunya Eritrea Teklit Tesfai niwe wambaye umwenda w’umuhondo nyuma ya etape 3, uyu mwenda wambara umuntu umaze gukoresha igihe gito muri rusange.

Etape ya 2 Kigali- Gicumbi (54,3 km)

Iyi etape yagenze neza nubwo yatangiye icyererewe ho gato nk’uko twabitangarijwe n’abashizwe iri rushanwa, tukaba twarageze i Byumba (Gicumbi)umunya Eritrea Daniel Teklehaimanot ariwe wa mbere nyuma yaho abereye uwa kabiri muri etape ya mbere Kigali-Kabarondo-Kigali. Uyu musore ukomeje kwerekana ubuhanga muri aya masiganwa ku magare yadutangarije ko iri rushanwa abona riri kugenda neza ko kandi byose abikesha kuba bafite ikipe nziza; mubajije uko abona ikipe z’ u Rwanda yahise ambwira adashidikanya ko ikipe ya Karisimbi ariyo ikomeye mu makipe 2 y’ u Rwanda ari muri Tour du Rwanda, yongeraho ko umusore Adrien ari umuhanga cyane ariko ko ari kugorwa no kuba abo bakinana basa nk’aho batari ku rwego rumwe kandi umukino w’amagare ukinirwa mu ikipe hamwe kurusha uko benshi babikeka.

Kuri iyi etape abanyarwanda bari bategerejwe cyane dore ko ari hamwe muho bazasiganwa hazamuka mu gihe abanyarwnda bizwi ko ahazamuka bibahira. Umunyarwanda waje ku mwanya wa mbere ni Adrien ari uwa 7, naho umunya Afurika y’epfo wari wabaye uwa mbere muri etape ya mbere yagize ikibazo cy’igare ntibyatuma yitwara neza, mu gihe umusore watsinze iri rushanwa umwaka ushize 2009 Adil Jellouol yongeye gusa nugaragara aza ku mwanya wa 2 dore ko nawe ahazamuka hari mu hantu yitwara neza.

image
Abakunzi b’umukino w’ amagare bari beshi i Byumba…

Uko bakurikiranye bageze i Gicumbi (Byumba)

1 .TEKLEHAIMANOT Daniel Eritrea 01h25’17 »

2 .JELLOUL Adil Maroc 01h25’25 » 08 »

3 .DAWIT HAILE Araya Medhin Eritrea 01h25’25 »  »

4 .RUSSOM Meron Eritrea 01h25’25 »  »

5 .NATNAEL BERHANE Teweldemedhin Eritrea 01h25’25 »  »

6 .GRMAY Tsgabu Gebremaryam Ethiopie 01h25’30 » 13 »

7 .NIYONSHUTI Adrien Rwanda 01h25’30 »  »

Etape ya 3 Gicumbi-Kigali (62,5 km)

Iyi etape ikaba yaragaragayemo gutungurana cyane ubwo Benjamin Trouche w’umufaransa akaba abarizwa mu ikipe ya C.A.Castelsarrasin yarangizaga ari uwa mbere ubwo bageraga ku Gisozi mu mujyi wa Kigali aho etape ya gatatu yasorejwe.

Abasore b’abanyarwanda badahirwa ahantu hamanuka cyangwa hatambika byaje kongera kubakomerera ubwo umusore Adrien yazaga ku mwanya wa 18 ariwe munyarwanda wa mbere uhageze.

Adrien yadutangarije ko abona iri rushanwa rikomeye cyane, ariko ko abantu bagomba kumva uburyo ritandukanye n’izindi Tour du Rwanda zagiye ziba, kuko abakina umukino w’ amagare bakomeye bose bo muri Afurika bakaba baritabiriye iri rushanwa, hakiyongeraho n’andi makipe atandukanye yaturutse mu Bufaransa no muri Amerika (kugeza ubu iyi kipe yaturutse muri Amerika ya Team Type 1 nta kintu iragaragaza cyane).

Uko bakurikiranye barangiza etape ya gatatu Gicumbi-Kigali

1.TROUCHE Benjamin CAS FRA 01h10’34 »

image
Benjamin yageze ku Gisozi ari uwa mbere bava i Byumba

2 .JAMES YOUSEF Ibrahim Egypte 01h10’34 »

3 .TEKLIT Tesfai Eritrea 01h10’39 » 05 »

4 .MBAH Raoul Herve cameroun 01h10’56 » 22 »

5 .KAKA Luthando Afurika yepho 01h10’56 »  »

18. NIYONSHUTI Adrien Rwanda 01h14’37 »  »

20.MAR19820714 JELLOUL Adil Maroc 01h14’37 »  »

Uko abasiganwa bahagaze nyuma ya etape ya gatatu

1 .TEKLIT Tesfai Eritrea 06h30’22 »

2 .TEKLEHAIMANOT Daniel Eritrea 06h33’30 » 03’08 »

image
Daniel niwe ufite amanota menshi yo gukina neza kugeza kuri etape ya gatatu

3 .JANSE VAN RENSBURG Reinardt Afurika yepho 06h33’43 » 03’21 »

4 .NIYONSHUTI Adrien Rwanda 06h33’52 » 03’30 »

5 .GEBRESILASSIE Estifanos UCC MIX 06h33’52 »  »

6 .RUSSOM Meron Eritrea 06h33’57 » 03’35 »

Abambaye imyenda igaragaza kwitwara neza kugeza ubu

– Umunya Eritrea Teklit Tesfai akaba yambaye umwenda w’umuhondo ugaragaza umukinnyi wa mbere muri rusange (aho bamaze gusiganwa hose muri iryo rushanwa), afite kandi n’umwenda wa orange wambara umukinnyi w’ umwana uhagaze neza.

– Adil Jelloul yambaye umwenda w’umweru urimo utuntu dutukura ugaragaza umukinnyi uri kwitwara neza ahazamuka.

– Niyonshuti Adrien yambaye umwenda w’ubururu wambara umunyarwanda uri kwitwara neza.

– Daniel Teklehaimanot akaba yambaye umwenda w’ icyatsi ugaragaza umukinnyi ufite amanota menshi kugeza ubu. Amanota atagwa n’ abayoboye iri siganwa bakurikije ukuntu umukinnyi ari kugenda yitwara.

– Benjamin Trouche yambaye umwenda utukura ugaragaza uguhangana, n’ ubushake (combativité) yagaragaje kuri etape iheruka (Gicumbi -kigali).

– Byukusenge Nathan yambaye umwenda w’umweru uhabwa umukinnyi uri kugaragaza ko akunzwe muri iri rushanwa.

Kuri uyu wa gatanu tariki ya 19/11/2010 Tour du Rwanda irakomeza aho basiganwa etape ya 4, bava Kigali berekeza I Rubavu (Gisenyi), iyi akaba ari imwe mu ma etape agorana cyane kuko basiganwa 148,9 km kandi harimo ahantu hazamuka, abasiganwa bakaba bahagurukiye kuri stade Amahoro saa mbiri na cumi n’itanu (8H15),hakazakurikiraho etape ya 5 ya Gisenyi Kigali kuri uyu wa gatandatu.

Abayobozi b’iri siganwa bakaba bakomeje gusaba abareba uyu mukino w’ amagare kujya ku ruhande rw’ imihanda kugirango bakomeze kwirinda impanuka,doreko biri kugaragara ko abanyarwanda benshi basigaye bitabira kureba iyi mikino aho usanga imihanda yose buzuye.

Egide MUGISHA