Perezida Kagame yifatanije n’abatuye Nyaruguru mu muganda wo gutera ibiti (Foto/Urugwiro)

NYARUGURU – Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame ubwo yari mu Karere ka Nyaruguru Intara y’Amajyepfo ku wa 08 Ugushyingo 2010, yabwiye abatuye ako Karere ko nta mpamvu batagomba gutera imbere ngo Akarere kabo kagere ku majyambere kimwe n’ahandi, ati “Iterambere ntirikwiye kuba mu magambo gusa rikwiye kuba impamo.” Yagize ati “Nyaruguru igomba kumenya ko amajyambere abaho,  abayituye bakamenya ko nabo bashobora kwiteza imbere kimwe n’ahandi mu Rwanda, bihaza mu biribwa ndetse bagahahirana  n’amahanga.” Perezida Kagame wavuze ko uruzindiko rwe ruri mu rwego rwo kubasura nk’uko yabisezeranyije mu gihe cy’amatora, akaba yaje ngo baganire bungurane inama z’uko abantu bakomeza gufatanya no gukoresha imbaraga zabo, kugira ngo iterambere rirusheho kwihuta. Aha akaba yanashimiye abatuye ako Karere uburyo biyubakiye umutekano abasaba gukomeza, ndetse anabasaba kubana neza n’abaturanyi babo bo mu gihugu cy’u Burundi bahana imbibi, bahahirana. Muri urwo ruzunduko rwe rw’umunsi umwe, Perezida Kagame ari hamwe na bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu, bifatanyije n’abatuye Nyaruguru mu gikorwa cy’umuganda wo gutera ibiti mu Mudugudu wa Gitara, Akagari ka Coko mu Murenge wa Cyahinda, umuganda wari ufite insangamatsiko igira iti “Dutere amashyamba tuyarinda kwangirika, tuyabyaza umusaruro ukwiye.”

http://www.izuba.org.rw/

Posté par rwandanews