Ignatius Kabagambe (Foto/Arishive)
Stanley Gatera

KIMIHURURA – Ku wa 7 Ugushyingo 2010 ku Kimihurura muri Lemigo Hotel habereye umuhango wo kwizihiza umunsi Nyafurika w’Ubwisanzure bw’Itangazamakuru.

Aha Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’itangazamakuru Kabagambe Ignatius wari unahagarariye iyo Minisiteri yagaragaje ko Leta ifite ubushake bwo guteza imbere umwuga w’itangazamakuru, agaragariza abakora uyu mwuga ko umushinga w’itegeko rifasha abanyamakuru kugera ku nkuru bifuza (Access to information) ubu wamaze gushyikirizwa Minisiteri y’Ubutabera.

Umuyobozi w’ishyirahamwe ry’abanyamakuru mu Rwanda, Safari Gaspard we yashimye ibimaze gukorwa mu guteza imbere umwuga w’itangazamakuru haba mu kongerera ubumenyi abawukora ndetse agaragaza ko hari ibigikorwa kubyo abanyamakuru bifuza ko byavugururwa mw’itegeko ribagenga.

Bamwe mu banyamakuru bagaragaje ibibazo bibangamira umwuga w’itangazamakuru birimo kudahabwa amakuru na bamwe mu bayobozi,  banasaba ko itegeko ribemerera kugera ku makuru ryakwihutishwa kandi rigakurikizwa.

Abandi bagaragaje ibibazo by’amikora makeya bituma ibinyamakuru bimwe na bimwe bidakora, banasaba ko zimwe mu ngingo ziri mu itegeko rigenga itangazamakuru zavugururwa.

Inzobere mu bijyanye n’itangazamakuru Alphonsi Nkusi we yavuze ko inzira ikiri ndende, ariko ko bizagenda bikemuka atanga urugero rw’ubwiyongere bw’amaradiyo amaze kuvuka nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ati “hari byinshi bigenda bihinduka n’ibitarahinduka bizagenda bihinduka, kuko ibintu bitahindukira icyarimwe ngo bishoboke.”

Mu batanze ibiganiro barimo Rushingabigwi Jean Bosco, Marcel Museminari, Nkusi Alphonse bayobowe na Munyaneza  James, bose bagaragaje  ko hari ibimaze gukorwa mu guteza imbere uyu mwuga, ariko ko hagikenewe ubuvugizi kugira ngo ibikibangamira  imikorere y’itangazamakuru bikemurwe.

Bamwe mu banyamakuru batashatse ko amazina yabo atangazwa, babwiye iki kinyamakuru ko bifuza ko ku munsi wo kwizihiza umunsi w’itangazamakuru bajya bawizihiza hahembwa abanyamakuru batangaje inkuru nziza, hagahembwa abitwaye neza, bakabyina, bakidagadura aho kuba nk’umunsi wo kugaragaza ibibazo bibangamira umwuga w’itangazamakuru gusa.

Mu gusoza  Minisiteri y’Itangazamakuru yatangaje ko  mu mpera z’ukukwezi k’Ugushyingo 2010, i Kigali hazabera inama  izahuza impuguke zitandukanye mu by’itangazamakuru ziturutse mu Karere ka  Afurika y’Iburasirazuba, hakaba hazaganirwa cyane ku birebana no gushori imari mu bijyanye n’itangazamakuru.

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=470&article=18372

Posté par rwandanews