Ibi ni bimwe mu byo Abanyarwanda baba mu mahanga basabye ubuyobozi bw’ Ingabo z’ U Rwanda ku munsi w’ ejo tariki ya 23 Ukuboza, ubwo bari ku gasozi Nyabwishongwezi ahaguye Intwali Fred Gisa Rwigema ubwo yari amaze gutangiza urugamba rwo kuboza Igihugu tariki ya 1 Ukwakira 1990.

Lt. Col. Happy Ruvusha, umwe mu babanaga ndetse akanarinda umutekano wa Rwigema yavuze ko tariki ya 2 Ukwakira 1990 ahagana saa kumi n’ ebyiri za mu gitondo aribwo Fred Gisa Rwigema yarashwe.

image
Lt. Col. Happy Ruvusha asobanura urupfu rw’ Intwari Rwigema

Lt. Col. Ruvusha yagize ati :”Twagiye kubona tubona akamodoka k’ akajipe karaje kageze muri uyu muhanda umwanzi wari urimo arekura amasasu agera kuri 6, muri yo niho havuye mo rimwe rifata nyakwigengera mu gahanga.”

Yakomeje avuga ko ijambo rya nyuma yibuka Fred yavuze ari “Ndarashwe.”, ni uko we na bagenzi be bandi baramwegera basanga koko yarashwe, Ruvusha ariko akomeza avuga ko babigize ibanga rikomeye cyane kugirango abandi basirikare badacika intege ariko baje kubitangaza tariki ya 23 Ukwakira 1990 nyuma y’aho abasirikare bakuru bagenzi be barimo Bunyenyezi bari bamaze kwitaba Imana nabo.

Twababwira ko Gen. Maj. Rwigema Fred yavukiye I Mukiranze mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y’ Amajyepfo ku wa 10 Mata 1957. Ni mwene Anastase Kimonyo na Gatarina Mukandilima. Yashakanye na Jeannette Urujeni, basezerana ku wa 20 Kamena 1987. Babyaranye abana babiri, Gisa Junior na Gisa Teta.

Ibikorwa bya Rwigema by’ ubutwali byaranzwe n’ intambara nyinshi zo gushaka kugeza ku baturage ubwigenge mu bihugu bitandukanye birimo Uganda, Mozambique, Tanzaniya ndetse tutibagiwe n’ U Rwanda rwamwibarutse.

Kuri ubu Fred Gisa Rwigema afatwa nk’ Imanzi, yashyinguwe mu irimbi ry’ Intwari riri kuri Stade Amahoro mu Mujyi wa Kigali. Yibukwa buri mwaka tariki ya 1 Gashyantare nk’ intwali yaharaniye amahoro, ubwo haba hanizihizwa Umunsi mukuru w’ Intwali.

image
Berekwa agasozi Rwigema yaguyeho

image
Agasozi Nyabwishongwezi, aho Rwigema yaguye

Foto: Rugasa
Ruzindana RUGASA/Nyabwishongwezi

http://www.igihe.com/news-7-26-9407.html

Posté par rwandanews

facebook