Rurageretse mu mutwe w’iterabwoba wa FLN ya Paul Rusesabagina, kugeza ubwo uwari umuyobozi wungirije ushinzwe ibikorwa bya gisirikare Col Alex Rusanganwa bakunze kwitwa Guado, yitandukanyije nawo agashinga undi mutwe we afatanyije na Faustin Twagiramungu Rukokoma, nk’umugaba Mukuru w’uwo mutwe mushya.

Rusanganwa azwiho kuba ari we wari inyuma y’ibitero byagabwe muri Nyungwe, Nyabimata na Nyamagabe muri Kamena n’Ukuboza 2018, ubwo ingabo yari ayoboye zibaga, zikica zikanatwika imitungo y’abaturage n’ibindi bikorwa bya kinyamaswa.

Amakuru yizewe avuga ko gushwana kwa Rusanganwa n’abo bakoranaga muri FLN, kwaturutse ku madolari 150 000 bohererejwe n’abashyigikiye FLN baba mu mahanga, yaburiye mu mufuka wa Brig Gen Antoine Hakizimana uzwi nka Jeva, ari na we ushinzwe ibikorwa bya gisirikare muri FLN.

Jeva yahoze ahagarariye CNRD Ubwiyunge i Bruxelles, uyu ukaba ari umutwe wari ugize impuzamashyaaka MRCD ikuriwe na Rusesabagina ubu uri muri gereza.

Ayo mafaranga Jeva ashinjwa kunyereza, yari yatanzwe ngo yifashishwe mu gutegura ibikorwa by’iterabwoba bya FLN ku butaka bw’u Rwanda.

Nubwo imbere iwabo byacikaga, uwo mutwe ntabwo worohewe n’inzego z’umutekano kuko zawukubise inshuro, ndetse bamwe mu bari abayobozi bawo bakuru batabwa muri yombi barimo Callixte Nsabimana wawuvugiraga, Herman Nsengimana wamusimbuye na Paul Rusesabagina wari umuyobozi mukuru.

Amakuru yizewe avuga ko tariki 12 Kamena 2020 hakozwe igenzura ry’uburyo amafaranga akoreshwa muri uwo mutwe, hakemezwa ko ayo mafaranga yari yohererejwe yibwe na Gen Jeva ushinzwe ibikorwa bya gisirikare, akaba ahagarariye n’ishyaka CNRD Ubwiyunge. Byatumye CNRD yirukanwa mu mpuzamashyaka.

Rusanganwa yarakajwe bikomeye no kuba amafaranga y’inkunga bari barohererejwe yarariwe na Jeva akayizirikaho, kandi ari we wari ukwiriye gushimwa kuko yarwanye muri Nyungwe hafi no kuhasiga umutwe. Yahisemo kujya gushinga undi mutwe we afatanyije na Twagiramungu.

Umwe mu bazi ayo makuru yagize ati “Umuvugizi wungirije wa MRCD, Twagiramungu yagize uruhare rukomeye mu kwigumura kwa Rusanganwa kugira ngo MRCD igire ishami rya gisirikare ryayo ryihariye kuko ntaryo yagiraga.”

CNRD Ubwiyunge kuko ariyo yari umutwe w’iterabwoba ugizwe n’inyeshyamba, nizo zifashishwaga nk’ingabo za MRCD. Kwirukana Jeva n’umutwe we bivuze ko MRCD yahise itakaza ingabo. Twagiramungu yagombaga gukora ibishoboka byose ngo umutwe wabo ugire ingabo, mu gihe izo bishingikirizagaho zagiye.

Amakuru avuga ko kuri ubu Rusanganwa ahabwa amabwiriza na Twagiramungu aho kuba Jeva nk’uko byahoze.

Hari uwagize ati “Ubwumvikane buke muri FLN ni ikimenyetso simusiga ko uriya mutwe w’iterabwoba ugeze aharindimuka. Umwaka ushize abari abagaba bakuru bawo barafashwe, amagana y’abarwanyi bawo bararaswa abandi bafatwa n’ingabo za Congo, barimo bamwe boherejwe mu Rwanda ngo bagezwe imbere y’ubutabera.”

Isenyuka rya FLN kandi rije mu gihe umwuka utameze neza no mu yindi mitwe y’iterabwoba irwanya u Rwanda nka RNC, FDLR, RUD Urunana na CFCR Invejuru, bapfa ubugambanyi, ubusambo, amacakubiri n’ibindi. Twagiramungu (Iburyo) na Rusanganwa bashinze undi mutwe nyuma y’aho CNRD Ubwiyunge yari ifite igisirikare yirukanwe muri MRCD

Yanditswe na Kuya 26 Ugushyingo 2020

https://igihe.com/amakuru/article/bombori-bombori