Ombudsman_Tito_Pic
Umuvunyi Mukuru Dr Tito Rutaremara avuga ko hanagenwe ibihembo ku Karere kabaye aka mbere (Foto/Arishive)

Freddy Butoto

KIMIHURURA – Kuri uyu wa kane 09/12/2010 kuri Hoteli Lemigo, Urwego rw’Umuvunyi rufatanyije na Transparency  Rwanda batanze ibihembo ku Turere twabaye indashyikirwa mu miyoborere myiza mu muhango wo gusoza icyumweru cyahariwe kurwanya ruswa.

Aho hagaragajwe ko Akarere ka Nyabihu ari ko kabaye aka mbere n’amanota 91% , hakurikiraho Gisagara n’amanota 90%, aka gatatu ni Nyamasheke n’amanota 89,5%, utwo Turere tunahabwa ibihembo, naho  Akarere kabaye aka nyuma ni Rutsiro n’amanota 43%.

Umuvunyi Mukuru Tito Rutaremara  akaba yavuze ko ibyo byakozwe hashingiwe ku marushanwa yakozwe n’Urwego rw’Umuvunyi ku miyoborere myiza, akaba yarashingiye ku ngingo enye zirimo  imiyoborere, ubugenzuzi, imitangire y’amasoko, n’imenyekanisha mutungo.

Ibyasuzumwaga ni raporo n’inyandiko zitandukanye, aho buri Karere kagombaga kugaragaza ibipimo bifatika nka raporo zakozwe, amabaruwa, ibitabo byakirwamo imisanzu, za memos, n’ibindi.

Ikindi ngo cyibanzweho ni ibikorwa by’indashyikirwa (udushya) bigaragara mu Karere.

Ku kijyanye n’udushya, Umuvunyi Mukuru yavuze ko mu Karere ka Gisagara hari abantu bita impuruza bahawe telefoni bakoresha bahamagara Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere igihe hari ahantu hakekwa ruswa cyangwa hagaragaye akarengane.

Mu Karere ka Ngororero bakoze filimi yo kurwanya ruswa, mu Karere ka Nyabihu hakorwa ibitaramo byo kurwanya ruswa, hakorwa n’indahiro z’abayobozi imbere y’abaturage biyemeza ko batazabaka ruswa.

Abanyamakuru babajije Umuvunyi Mukuru icyo bategaya gukora mu gihe hari inzibutso zitasanwe nka Nyarubuye, Bisesero, Ntarama na Murambi bigaragara ko ari akarengane, asubiza ko bagiye kubikurikirana, uretse ko Ubushinjacyaha bwari bwagaragaje ko ikirego cyataye agaciro.

Urwego rwa Polisi y’Igihugu narwo rwatunzwe agatoli mu kurya ruswa, aha Komiseri Wungirije wa Polisi bwana Nsabimana Stanley avuga ko polisi yashyizeho ingamba zifatika mu kurwanya ruswa n’akarengane, urugero ngo ni uko bagiye kwirukana abapolisi 94 bazira kurya ruswa, guta akazi no kwitwara nabi.

Avuga ko hanashyizweho urwego rwihariye rukorera mu mihanda,  rwitwa (Police disciplinary unity), rukaba rushinzwe gukurikirana ibyaha n’akarengane bikorerwa mu mihanda.

MUri gahunda y’imiyoborere myiza, akarere kabaye aka mbere kahawe amafaranga ahwanye na miliyoni 1.300.000frw, akabaye aka 2 kahawe amafaranga 1 .000.000frw, aka gatatu ko gahabwa ibihumbi 700.000frw.

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=483&article=18993

Posté par rwandaises.com