Kuri uyu wa Gatatu mu gihugu cy’ U Bubiligi habereye urubanza abarokotse jenoside ya 1994 baregamo igihugu cy’ U Bubiligi n’ abasirikare babwo bakuru batatu ko aricyo gikwiriye kubazwa iby’ urupfu rw’ Abatutsi bagera ku bihumbi bibiri baguye muri ETO Kicukiro, ubwo ingabo za MINUAR zabasigaga interahamwe zikabiraramo.

AFP yatangaje ko Urukiko rwa Bruxelles rwavuze ko U Bubiligi aribwo bwafashe icyemezo cyo gukura ingabo zabwo zari mu mutwe wa MINUAR mu ishuri ryigishaga imyuga rya ETO, atari ubuyobozi bwa MINUAR bwabikoze, bityo interahamwe n’ abasirikare bakirara mu bantu bakabatsemba.

Nyuma gato y’ uko jenoside itangiye, Abatutsi bagera ku bihumbi bibiri bahungiye muri ETO aho bari bizeye ubuhungiro kuko habaga abasirikari b’ Ababiligi bari bagize umutwe wa MINUAR wari ushinzwe guhagarikira ishyirwa mu bikorwa ry’ amasezerano ya Arusha. Icyizere cyabo rero cyaje kuba impfabusa ubwo tariki ya 11 Mata 1994 abasirikare b’ Ababiligi basohokaga bakajya ku cyicaro cya MINUAR basiga abahigwaga bonyine, ubundi abicanyi babiraramo barabica.

Abarega bavuga ko leta y’ U Bubiligi ndetse n’abasirikare bayo bahoze mu mutwe wa MINUAR bakwiriye kubazwa urupfu rw’ Abatutsi baguye muri ETO kuko bananiwe kugira icyo bakora ngo bahagarike ibyaha by’ iyicwa ry’ izo nzirakarengane kandi byarashyizwe mu mategeko y’ icyo gihugu kuva mu 1993.

Ibyo ntibyabujije Minisitiri w’ Ingabo w’ U Bubiligi Pieter De Crem kuvuga ko ingabo z’ igihugu cye ubwo zavaga muri ETO zari munsi y’ amategeko ya Loni n’ ubwo ibitekerezo bye bitahawe agaciro n’ urukiko.

Uwunganira abarokotse jenoside ari nabo bashinja leta y’ U Bubiligi Me Luc Walleyn yavuze ko leta y’ U Bubiligi idashobora kwitandukanya n’ Umuryango w’ Abibumbye ngo ibone uko ivuga ku rupfu rw’ inzirakarengane zo muri ETO kandi ko bitayorohera na busa kuvuga ko itari izi ko abantu ibihumbi bibiri bari muri ETO muri icyo gihe.

Me Walleyn yatangarije AFP ko urukiko rugiye kubanza kwanzura niba Leta y’ U Bubiligi igomba gukurikiranwaho biriya byaha, hanyuma urubanza rukazasubukurwa tariki ya 14 Gashyantare ndetse na tariki 12 Ukwakira 2011.

Foto: peredesoeuvre.surlebout.net
SHABA Erick Bill

http://news.igihe.net/news-7-11-9090.html

Posté par rwandaises.com