Kuri uyu wa Gatatu tariki 8 Ukuboza 2010, inzego z’ubutabera muri Danemark zatangaje ko zataye muri yombi umunyarwanda w’imyaka 48 ukekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Uwo mugabo akaba yarahise afungirwa mu mujyi wa Roskilde, uherereye mu bilometero 35 uvuye mu murwa mukuru Copenhagen.

Nk’uko bitangazwa na Associated Press, izina ry’uwo muntu ntiryatangajwe, gusa ngo ni umwe mu banyarwanda 15 bakekwaho kuba baragize uruhare muri jenoside bashakishwa muri icyo gihugu. Ibyaha we akekwaho ngo akaba yarabikoreye mu majyepfo y’u Rwanda, mu gace na n’ubu kataratangazwa. Gusa akaba ashobora kuzaburanishirizwa muri icyo gihugu, kuko nta masezerano yo guhererekanya abakekwaho ibyaha (extradition treaty) Danemark ifitanye n’u Rwanda .

Ku ruhande rw’u Rwanda, Umuvugizi w’Ubushinjacyaha Bukuru, Augustin Nkusi yatangarije RNA ko nabo amakuru y’imvaho bari buyagezweho na ambasade y’u Rwanda muri Suède, dore ko ari nayo ishinzwe umubano w’u Rwanda na Danemark.

Uwo mugabo akaba ngo yari atuye muri icyo gihugu kuva mu mwaka wa 2001, aho yatse ubuhungiro. Siwe munyarwanda wa mbere ufatiwe muri Danemark aregwa ibyaha bya Jenoside, kuko Sylvère Ahorugeze uri kuburanishwa muri Suède nawe yafatiwe muri Danemark.

Uwimana P

http://news.igihe.net/news-7-11-9050.html

Posté par rwandaises.com