Perezida Paul Kagame (hagati), Perezida wa Sena Vincent Biruta (ibumoso) na Perezida w’Umutwe w’Abadepite Rose Mukantabana mu Nama y’Umushyikirano ya 2009 (Foto/Arishive)
Kim Kamasa na Kizza E. Bishumba

KIMIHURURA – Inama ya munani y’Umushyikirano ku rwego rw’Igihugu irateranira mu ngoro Inteko Ishinga Amategeko ikoreramo ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali kuri uyu wa 20 Ukuboza 2010 nk’uko byatangarijwe ikinyamakuru Izuba Rirashe kuri uyu wa 18 Ukuboza 2010 n’umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y’Itangazamakuru Kabagambe Ignitius. Iyi nama izibanda ku bijyanye no kureba niba inshingano zuzuzwa ndetse na serivisi zigatangwa uko bikwiye nk’uko insanganyamatiko yayo ibivuga “Inshingano yacu ni ugutanga Serevisi nziza.”

Abajijwe igishya inama ya munani y’umushyikirano ihishiye Abaturarwanda, bwana Kabagambe yavuze ko ikidasanzwe ari uko ariyo nama ya mbere yo kuri uru rwego izaba ibaye nyuma y’uko Perezida Paul Kagame yongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda muri manda yindi y’imyaka irindwi.

Kabagambe yavuze kandi ko iyi nama izibanda ku kureba uburyo politiki zitandukanye zashyizweho zishyirwa mu bikorwa n’akamaro zigirira abaturage, hakazibandwa cyane kuri politiki ijyanye n’imiyoborere, ubutabera, ubukungu n’iterambere.

Biteganyijwe ko muri iyi nama Minisitiri w’Intebe bwana Bernard Makuza azatangaza raporo igaragaza icyo inama y’umushyikirano yabanjirije iyi yamaze, ndetse anashyire ahagaragara ibizibandwaho muri gahunda y’imyaka irindwi iri imbere mu rwego rwo kuzamura ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Mu nama ishize y’Umushyikirano Minisitiri w’Intebe, Bernard Makuza, yagaragaje ko mu myanzuro 24 yari yafatiwe mu Nama ya 6 y’Igihugu y’Umushyikirano yabaye mu Kuboza 2008, yavuze ko 16 muri yo yashyizwe mu bikorwa mu gihe cyateganyijwe nibura kugera kuri 66 % na ho imyanzuro 8 ikaba itaragezweho nk’uko byifuzwaga.

Iyi nama izahuriza hamwe abayobozi bakuru b’Igihugu barimo na Perezida wa Repubulika Paul Kagame, abagize Sosiyete Sivili, Urugaga rw’abikorera, abayobozi b’inzego z’ibanze, intiti, abayobozi b’amadini,abahagarariye imiryango itegamiye kuri Leta ndetse n’itangazamakuru. Nk’uko bisanzwe iyi nama izashobora gukurikiranwa igihe iba (live) ku rubuga rwa interineti arirwo www.umushyikirano.rw

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=487&article=19201

Posté par rwandanews