Kuri aya mafoto 2 ari hasi murabonaho Abanyarwanda bo mu ishyirahamwe bita mu gifaransa CRB (Communauté Rwandaise de Belgique) bashyize hejuru ibendera ry’igihugu cyabo bibashimishije. Muri bo harimo abikorera ku giti cyabo, abanyeshuri, abahanzi n’abakorera leta y’u Bubiligi muri service zitandukanye ndetse no mu mashyirahamwe yigenga atandukanye dore ko ari menshi muri ibi bihugu by’u Burayi.

image
image

Ariko uko ibihe bihita niko aba banyarwanda bagenda basimburana haba abaje kwiga barangiza bagataha, haba n’abandi baba baraje ku mpamvu zitandukanye bagera aho bagataha kujya kubaka igihugu cyabo kubera ubumenyi cyangwa se amikoro baba barahashye iyo mu mahanga, hakaba n’abandi bahitamo kwimura iyo kubera ko babona bashobora gukomeza gukorera igihugu cyabo niyo baba bari hanze cyangwa se bakahaguma kuko babona bafite imibereho myiza batabona iwabo kubera akazi bakora n’igihe bahamaze, ariko icyo ngambiriye aha ni uko muri abo bose ntawumva atagamije umunsi umwe kuzajya kubaka iwabo mu Rwanda cyangwa kuhakorera imishinga.

image
Mu gihe cy’iminsi mikuru yubahirizwa mu Rwanda ambassade y’u Rwanda mu Bubiligi nayo ihuza abanyarwanda b’ingeri zose haba mu rwego rwo gusabana cyangwa se kugezanyaho amakuru atandukanye y’igihugu.

image
image

Kuri aya mafoto murabona abasore n’inkumi bari bagize ishyirahamwe ry’abanyeshuri b’Abanyarwanda biga mu Bubiligi aho bari bahuye mu minsi yashize bishimira ibyo bamaze kugeraho no guhererekanya ubuyobozi bw’ishyirahamwe ryabo. Benshi muri bo bari bamaze kurangiza kwiga basigira abandi uwo mwanya, ubu abenshi muri bo baratashye gukorera igihugu mu mirimo itandukanye ndetse no mu buyobozi bukuru ubasangamo no mu yindi mirimo ijyanye n’ibyo bize, abandi nabo baracyakomeza amashuri yabo n’abandi bakomeje gukorera mu Bubiligi.

Ibi byose birerekana ukuntu mu Bubiligi ubuzima bw’abanyarwanda bahatuye bukorwa kandi bugamije guteza imbere igihugu cyabo batirengagije ingorane bahura nazo.

image
image

image

Ku bijyanye kandi n’umuco n’ubuvanganzo abanyarwanda batuye mu Bubiligi bari ku isonga mu bihugu byo hanze y’u Rwanda nk’uko mubibona kuri aya mafoto.

Kandi muri ibyo byose twavuze haruguru usanga hano mu Bubiligi mu duce twinshi tw’imijyi yaho
hari amasoko n’ahandi Abanyarwanda bashyize ibikorwa byabo bituma umunyarwanda wese wifuje kurya indyo y’iwabo ayibona cyangwa kunywa se ibinyobwa by’i Rwanda.

Babasha no kugenderanira mu rwego rwo gukomeza umuco cyane cyane mu mpera z’umwaka, usanga bamwe bajya kurangizanya umwaka bimwe bya kinyarwanda bagatarama bigatinda. Abatuye mu yindi migabane nka Amerika cyangwa ahandi usanga iyo batagiye i Rwanda baza mu Bubiligi, bigasa nk’aho bagiye mu yindi ntara y’u Rwanda, kuko kenshi bahabona cyangwa bakahasanga ibyo bifuza bakabonye i Rwanda. Ni muri urwo rwego natangiye inkuru yanjye ngira nti « U Bubiligi ni nk’indi ntara y’u Rwanda. »

Narangiza nifuriza abasomyi ba igihe.com kurangiza umwaka mu mahoro.

Karirima Ngarambe A.
Igihe.com mu Bubiligi

http://www.igihe.com/news-10-20-9466.html

Posté par rwandanews

facebook