Mu kiganiro Perezida Kagame yagiranye n’Abanyarwanda baba ku mugabane w’u Burayi bari bahuriye I Buruseli mu Bubiligi kuri uyu wa Gatandatu, yagarutse ku kwiha agaciro k’u Rwanda avuga ko rukeneye agaciro rukwiriye, agaciro rutahabwa n’ubonetse wese, agaciro rutahabwa nka “Cadeau”(impano).

Asobanura ibijyanye no kwiha agaciro kw’Abanyarwanda, Perezida Kagame yagarutse ku Banyarwanda bigabije imihanda yo mu Bubiligi bamagana Leta y’u Rwanda avuga ko batiha agaciro.

Yagize ati: “Umuntu niwe wiha agaciro; Ba bandi bagira umwuga kwanga igihugu cyabo, wo kujya ku mihanda ndetse mu rubura bajyanywe no gutukana ndetse no kuvuga ubusa gusa, ntabwo baba bihaye agaciro. Agaciro ni ukwicara hariya ukavuga icyo utekereza, ukavuga icyo ushaka, ukamenya ko n’undi afite igitekerezo gishobora kuba gitandukanye n’icyawe ariko biba bishobora kuzuzanya bikubaka igihugu cyacu”.

Yabibukije ko agaciro atari ugusenya ahubwo ko ari ukubaka, yongeraho ko abantu batiha agaciro nta majyambere bageraho aho yatanze urugero ku Rwanda rwa kera ndetse na bimwe mu bihugu byo muri Afurika.

Ku rundi ruhande Perezida Kagame yerekanye ko ibihugu nka Singapour, Malaysia ndetse na Koreya y’Epfo byateye imbere kuko byihaye agaciro.

Intego y’Abanyarwanda ikwiye kuba imwe : “ U Rwanda rw’Abanyarwanda”

Perezida Kagame yatangarije Abanyarwanda baba ku mugabane w’u Burayi ko intego y’u Rwanda ndetse n’Abanyarwanda ikwiye kuba imwe: “U Rwanda rw’Abanyarwanda, rutari urw’Abahutu, Abatutsi cyangwa se Abatwa”. Yagize ati: “Abavuga ko bafite ishema ryo kwiyita Abahutu cyangwa se Abatutsi, bagomba kumenya agaciro ko kwitwa Abanyarwanda”.

Inshingano z’Abanyarwanda baba hanze yarwo ntago ari ukunenga

Perezida Kagame yibukije Abanyarwanda baba ku mugabane w’u Burayi ko inshingano yabo atari ukunenga ibitagenda neza mu gihugu, ahubwo ko ari ugufatanya n’abakirimo guhangana n’ibitagenda neza.

Yibukije ko aho wajya hose ushaka kureba ibitagenda wabihasanga, abashishikariza gutaha mu gihugu cyabo bagafatanya n’abandi kucyubaka. Yagize ati: “Niba ushaka ko ibintu byose bizabanza bigatungana kugirango utahe I Rwanda, ntago uzataha”.

Mu bindi byaranze icyo kiganiro, Perezida Kagame yasobanuye ko nubwo abantu bakomeje gusebya u Rwanda, byinshi byagezweho. Yatanze urugero rw’uko umubare w’abanyeshuli mu mashuli abanza wavuye ku bihumbi magana inani ( 800,000) ukagera kuri miliyoni ebyiri na magana abiri (2,200,000). Kubirebana n’ubuzima, yagaragaje ko Abanyarwanda bafite ubwisungane bw’ubuzima (Mutuelle de santé) barenga mirongo icyenda ku ijana (90%).

Ku bijyanye n’imiyoborere ndetse n’umutekano, yerekanye ko ubuyobozi bwegerejwe abaturage ndetse kandi ko n’umutekano ari wose mu gihugu. Yabibukije ko ubuzima bw’u Rwanda bugomba gukomeza, ko nta n’umwe babukesha. Yagize ati: “ Ubuzima bw’u Rwanda, ubuzima bw’abanyarwanda bugomba gukomeza, nta numwe tubukesha”.

Twababwira ko ku rundi ruhande Abanyarwanda batishimiye ubutegetsi buriho mu gihugu cyabo kuri uyu Gatandatu bari bigabije imihanda babwamagana.

Kubana Video ya prezident Kagame  mu Bubiligi kanda hano

 

Foto: Urugwiro Village
Emile Murekezihttp://news.igihe.net/news-7-11-8974.html

Posté par rwandanews