Mu kiganiro yagiranye n’ abanyamakuru guhera I saa tanu za mu gitondo kuri uyu wa Kabiri tariki 18 Mutarama muri Village Urugwiro ku Kacyiru, Perezida Paul Kagame yatangaje ko abashyira mu bikorwa nabi icibwa rya nyakatsi bakwiriye kubihanirwa.

Muri iki kiganiro cya mbere agiranye n’itangazamakuru nyuma y’aho yongeye gutorerwa kuyobora u Rwanda mu yindi manda y’imyaka irindwi, Perezida Kagame yasobanuye ko ibyiza ndetse n’ inyungu biri muri politiki ya leta yo guca nyakatsi bisobanutse kandi bifite ireme. Yavuze ko ahubwo ikibi gishobora kugaragarira mu buryo bikorwamo. Yagize ati: ”Nta muntu urakurwa muri nyakatsi ngo ashyirwe mu nzu y’ amabati aboze ndetse ntawe urakurwa mu mabati ngo ashyirwe muri nyakatsi”. Yaboneyeho kuvuga ko abakora nabi iyi gahunda bagomba gukurikiranwa.

Umukuru w’ Igihugu yagaragaje ko muri gahunda yo guca nyakatsi hari ibikorwa byinshi biri gutegurwa n’ ingeri nyinshi nk’ abapolisi, Ingabo z’ Igihugu ndetse n’ abandi.

Perezida Kagame yaboneyeho gutangaza ko hari benshi bagifite imyumvire yo hasi, nk’ abatuye mu Ntara y’ Amajyepfo birirwa bava mu Rwanda bajya Burundi bakongera bakagaruka; asobanura ko kubakura muri nyakatsi batabyumva neza kuko n’ ubundi izo nzu baba batazazibamo.

Abajijwe ku cyo U Rwanda ruteganya gukora ngo Kayumba na bagenzi bahabwe ibihano bakatiwe n’ urukiko, yasubije ko U Rwanda rwakoze ibyo rwagombaga gukora, ati: “Buri gihugu gifite uko gikurikiza amategeko y’ ubutabera bwacyo, twe ntidutegeka ibindi bihugu ibyo dushaka”.

Ku bijyanye n’ ibivugwa mu bitangazamakuru ko U Rwanda n’ u Burundi bidafite ubushobozi bwo gutwara umwanya w’ Umunyamabanga Mukuru wa EAC, yavuze ko abyumvira mu bitangazamakuru gusa, ko ntawe urabimugezaho imbonankubone. Yasobanuye ko uriya mwanya udapiganirwa ahubwo ibihugu bigenda biwuhererekanya. Yagize ati: ”Ubu igihugu gitahiwe ni U Rwanda cyangwa U Burundi, ubundi ikibazo kivutsemo kigakemurwa”.

Ibibazo bya Cote d’Ivoire…

Agaruka ku bibazo bimaze iminsi muri Cote d’ Ivoire, Perezida Kagame yavuze ko ibisubizo bya Cote d’ Ivoire biri mu biganza bya ba nyir’ igihugu gusa. Yongeyeho ati: ”Kubera ko ari igihugu cya Afurika, twiteguye gutanga umusanzu ushoboka ngo ibibazo bikemuke”.

Umwe mu banyamakuru yasabye Perezida kugira icyo avuga ku byavuzwe n’ Umunyamerika Peter Erlinder ko nagaruka mu Rwanda azicwa, Perezida Kagame asubiza muri aya magambo: ”Kuki atishwe akiri mu Rwanda, ko yahahoze?”

Urubanza rwa Nkunda

Umukuru w’ Igihugu kandi yagize icyo avuga ku rubanza rwa Nkunda rukomeje gutinda, asobanura ko hari byinshi biri gukorwa ku bufatanye na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ngo rurangire. Yavuze ko urwo rubanza ubwarwo rukomeye, ariko asanga rudatinze kuko rutekerezwaho.

Ku bijyanye n’ uko hari umuryango mpuzamahanga uri gusabira abahejejwe inyuma n’ amateka guhabwa uburenganzira buhabwa abandi Banyarwanda, Kagame yavuze ko ahubwo ibyo bitangaje kuko bishimira ibyiza bagezwaho na gahunda za guverinoma. Yavuze ko abafite ibibazo ari abo bibwira ko bazi ibyo Abanyarwanda bakeneye. Yongeyeho ko kwitwa Umuhutu, Umututsi cyangwa Umutwa ari uburenganzira bwa buri wese, ariko ikizira ari ugukoresha ibyo ukagira uwo ubangamira.

Yagarutse ku buryo ibihugu by’ amahanga ndetse n’ imiryango mpuzamahanga bifata Abanyarwanda, avuga ko batajya bita ku bibazo byacu. Yagize ati: ”Birantungura cyane kubona bagenzi banjye badasobanukirwa uburyo amahanga n’ iyo miryango bidufata”. Yavuze ko amahanga aba yumva yafatira U Rwanda ibyemezo nk’ aho barusha abanyagihugu kumenya ibyo bakeneye.

Yavuze ko amahanga atabona ibyiza, ahubwo bafata umuntu umwe nka Ingabire Victoire wirirwa avuga ko mu Rwanda nta burenganzira buhari, bakamugira indorerwamo bareberamo Abanyarwanda miliyoni 11 bose.

Ku bijyanye niba amwe mu mabanga ya Amerika urubuga Wikileaks rwashyize ahagaragara atazabangamira umubano hagati y’ ibihugu byombi, Perezida Kagame yavuze ko batasanze hari imigambi mibi icyo gihugu gifitiye U Rwanda, yongeraho ko iyo migambi ihaba bari kubikurikirana. Yagize ati: ”Naho ubundi ibindi ni amagambo gusa, nta ngorane hagati y’ umubano w’ U Rwanda na Amerika”.

Asoza iki kiganiro n’abanyamakuru cyamaze amasaha abiri, Perezida Kagame yifurije Abanyarwanda kuzagira amatora meza y’ abagize inzego z’ ibanze ateganyijwe mu kwezi gutaha kwa Gashyantare.

image

image

Foto:Village Urugwiro
Shaba Erick Bill

http://news.igihe.org/news-7-11-9972.html

Posté par rwandanews