Urubanza rw’ uwahoze ari umusirikare mu ngabo za Ex-Far, Capt Ildephonse Nizeyimana uzwi cyane ku izina “Umubazi w’ I Butare” ukurikiranweho ibyaha byo kugira uruhare muri Jenoside, kwibasira inyokomuntu ndetse n’ ibyaha by’ intambara, rwatangijwe kuri uyu wa Mbere mu Rukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho U Rwanda, Arusha muri Tanzaniya.

Umushinjacyaha yasobanuye ko Capt Ildephonse Nizeyimana w’ imyaka 48 y’ amavuko yahoze ari umwe mu batoni ku ngoma y’ uwahoze ari Perezida w’ U Rwanda, Yuvenali Habyarimana. Ubwo yakoraga ibyaha aregwa, yari Umuyobozi Wungirije w’ Ishuri rya Gisirikare rya Butare (ESO).

Drew White wo mu biro by’ Umushinjacyaha yagize ati: “Ku nshuro nyinshi, Capt Nizeyimana yategetse abo yari ashinzwe kuyobora kugaba ibitero, kwica no gufata ku ngufu abitwaga Abatutsi. Uyu Munyakanada yagaragaje ko ibyaha uyu musirikare aregwa yabikoze hagati y’ ukwezi kwa Mata na Gicurasi mu mwaka wa 1994.

Mu byaha Nizeyimana aregwa, nk’ uko umwe mu batangabuhamya muri uru rubanza akaba yari n’ umukozi mu rugo kwa Rosalie Gicanda abivuga, harimo kuba abasirikare 10 bari mu mutwe Ildephonse yari ashinzwe kuyobora, bateye urugo rw’ Umwamikazi Gicanda, bashimuta abo muri uwo muryango wose.
image

Gicanda n’umwami Rudahigwa i Nyanza mu myaka ya za 1950

Nk’ uko kandi White yakomeje abitangaza, ngo undi mutangabuhamya akaba n’ umwuzukuru wa Gicanda wari muri uwo muryango ubwo ayo marorerwa yakorwaga, yavuze ko abasirikare baje mu rugo bakabashoreza umunwa w’ imbunda hanyuma babapakira imodoka. Ngo babanje kubajyana mu kigo cya ESO ubundi babajyana mu giturage aho bageze babategeka kuva mu modoka. Uwo mutangabuhamya yagize ati: ”Mu gihe twari dutangiye kuvuga amasengesho ya nyuma, nibwo batwirayemo baratwica.”

Uyu mutangabuhamya wiswe ZAP muri uru rubanza kubera impamvu z’ umutekano we, yavuze ko nyuma yo kubamishamo amasasu menshi, yaje kubona ko nyirakuru, Umwamikazi Rosalie Gicanda yapfuye. Nyir’ ubwite nawe n’ ubwo yakomerekejwe cyane ariko Imana yakinze ukuboko.

Capt Ildephonse Nizeyimana wigeze gushyirwaho akayabo k’ amadorali miriyoni 5 na Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku muntu uzamuta muri yombi cyangwa agatanga amakuru yaganisha ku ifatwa rye, yatawe muri yombi tariki ya 5 Ukwakira 2009 mu gihugu cya Uganda.

Uwo mugabo wigeze no kuyobora inzego zishinzwe iperereza, ngo yatawe muri yombi nyuma y’ uko yinjiye muri Uganda tariki ya 1 Ukwakira 2009 aturutse mu gihugu cya Congo, aho yakoreshaga pasiporo y’ impimbano.

 

Kayonga J. na Shaba Erick Bill

http://news.igihe.org/news-7-11-9952.html

Posté par rwandaises.com