Perezida Paul Kagame mu kiganiro n’abanyamakuru (Ifoto- Perezidansi ya Repubulika)
Kim Kamasa

VILLAGE URUGWIRO – Nyuma yo kwifuriza abanyamakuru umwaka mushya muhire no kubibutsa ko ari abafatanyabikorwa mu nzira y’iterambere u Rwanda rwiyemeje, mu kiganiro ngarukakwezi yagiranye n’abanyamakuru ku nshuro ya mbere muri uyu mwaka, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yagarutse ku kamaro ko kuvana abaturage mu mazu ya nyakatsi.

Aha Perezida Kagame yasubizaga ikibazo cy’umunyamakuru wagaragaje ko muri iki gikorwa hari aho uburenganzira bw’abaturage buhungabanywa n’ubuyobozi bw’ibanze aho hari ubwo abaturage basenyerwa kandi badafite aho bahita bimurirwa.

Kuri iki kibazo, Perezida Kagame yasobanuye ko by’umwihariko ntaho azi byabaye, cyakora anagaragaza ko byashoboka ngo kuko bikorwa n’abantu ati “amakosa arakorwa bitari ku kibazo cya nyakatsi gusa, ariko murabizi ko amakosa nk’ayo iyo agaragaye abayakora bahanwa, igikwiye kumvikana n’uko ibi bikorwa kugira ngo abaturage batuzwe aheza ariko uburyo bishyirwa mu bikorwa nabyo bishobora gusuzumwa.”

Abanyamakuru kandi bagaragaje ikibazo cy’umuvuduko udasanzwe w’ubwiyongere bw’abaturage mu Rwanda dore ko imibare igaragaza ko buri nyuma y’myaka 10 abaturage b’u Rwanda biyongeraho nibura miliyoni eshatu, ibi bikaba bitajyanye n’ubukungu ndetse n’ubuso bw’Igihugu maze Umukuru w’Igihugu asobanura ko iki ari ikibazo kitoroshye kuko kininjira mu burenganzira bwite bw’abantu ariko asobanura ko bisaba inyigisho zihoraho na porogaramu zishingiye ku buzima zihabwa abaturage ati “ibi rero bisaba guhozaho”.

Ku kibazo kijyanye n’ikigiye gukorwa nyuma y’uko Urukiko rukuru rwa Gisirikare rusomye urubanza ruregwamo Kayumba Nyamwasa, Patrick Karegeya, Theogene Rudasingwa na Gerard Gahima ndetse na Polisi y’Igihugu ikaba yashyize ahagaragara impapuro zisaba Polisi Mpuzamahanga (Interpol) kubata muri yombi bagashyikirizwa ubutabera bw’u Rwanda kugira ngo icyemezo cy’urukiko gishyirwe mu bikorwa, Perezida Kagame yasobanuye ko yumva ko ikigiye gukurikiraho ari ugushyira mu bikorwa icyemezo cy’urukiko ku bihugu bicumbikiye abaregwa ariko anagaragaza ko u Rwanda rutabashyiraho igitutu ati “Ubutabera bwakoze akazi kabwo, igisigaye nugutegereza ishyirwa mu bikorwa ry’icyemezo cy’urukiko, cyakora ibi ntabwo igihugu cyabihatira ikindi.”

Abanyamakuru bifuje kumenya ejo hazaza h’ururimi rw’igifaransa nyuma y’uko hemejwe ko ururimi rw’icyongereza rukoreshwa mu kwigisha mu mashuri, maze Perezida Kagame asobanura ko igifaransa kitaciwe mu Rwanda ahubwo icyongereza gikoreshwa ubu kuko gitanga amahirwe menshi haba mu bucuruzi, mu miryango mpuzamahanga u Rwanda rwinjiyemo nk’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba ari naho ibicururizwa mu Rwanda byose binyura. Perezida Kagame akomeza agira ati “Igifaransa kiracyakoreshwa mu Rwanda kandi kuba izo ndimi zombi zikoreshwa mu Rwanda binatwongerera amahirwe yo kuba ikiraro gihuza Ibihugu by’Afurika bivuga igifaransa n’ibivuga icyongereza.”

Ku bimaze iminsi bivugwa ku bunyamabanga bukuru bw’Umuryango w’Afurika y’Iburengerazuba aho ibitangazamakuru byo mu karere bivuga ko u Rwanda n’u Burundi bidafite ubushobozi bwo kuba byafata uwo mwanya mu gihe bizwi ku uwo mwanya usimburanwaho n’Ibihugu bigize uwo muryango, Perezida Kagame yasubije agira ati “ Icyo nzi n’uko uyu mwanya udashingira ku matora ahubwo ari ukuwusimburanwaho bishingiye ku bunyamuryango kandi ibihugu bitahiwe ni u Rwanda n’u Burundi, ibindi byandikwa rero sinzi icyo bishingiyeho.”

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=500&article=19897
Posté par rwandanews