Ku Banyarwanda bamwe, kwitwa cyangwa se kwiyita abatavuga rumwe n’ubutegetsi bisa n’ibyabaye uburyo bworoshye bwo kumva ko ari  »intwari »; ndetse bamwe bakabikuramo n’inyungu zinyuranye zibagirira akamaro ku giti cyabo! .

Ubusanzwe, kutavuga rumwe n’abantu, ishyaka cyangwa se amashyaka ari ku butegetsi ni ibintu bibaho (bisanzwe) kandi bimenyerewe, cyane cyane iyo ibivugwa n’abo batavuga rumwe n’ubutegetsi biba bishingiye ku kuri, bitagambiriye gusenya igihugu, ahubwo bigamije kubaka. 

Iby’uko buri gihe haba abatavuga rumwe n’abari ku butegetsi birumvikana, kuko iyo umuntu, ku giti cye cyangwa se hamwe n’ ishyaka batsinze amatora bakajya ku butegetsi, batagomba kwirengagiza ko haba hari n’abatabatoye cyangwa se abatanifuzaga ko bagera kuri uwo mwanya wo gutegeka no kuyobora igihugu. Ni muri urwo rwego ndetse ubutegetsi bwiza n’ abategetsi beza batagomba no kwirengagiza ibitekerezo byubaka niyo byaba bivuye mu batavuga rumwe na bo, iyo bidasenya ahubwo byubaka. Urugero rwa hafi kandi rufatika twarubona na hano i Rwanda ( ngo ijya kurisha ihera ku rugo): FPR yatsinze amatora ku buryo bugaragara kandi budasubirwaho, ariko ntiyiharira ubutegetsi bwose, ahubwo yemera gufatanya n’andi mashyaka kugira ngo bakomeze gusana, kubaka no guteza imbere igihugu n’abagituye. 

Birazwi neza ko umurimo wo gutegeka no kuyobora abantu atari ikintu cyoroshye; ariko rero abategetsi nabo hari inyungu zinyuranye bakura kuri uwo murimo w’ubutegetsi: hari inyungu zifatika zishingiye kubyo bagenerwa n’igihugu mu mirimo yabo, hakaba n’izindi umuntu atabona uko aha agaciro mu mibare ( nko kubona uburyo bwo gutambutsa ibitekerezo byabo no kubishyira mu bikorwa, icyubahiro bahabwa, kumenyekana, n’ibindi). Ni nayo mpamvu ahanini usanga imyanya y’ubutegetsi  hari benshi bayirwanira!  

Hano i Rwanda, tugarutse ku bakunze kwitwa abatavuga rumwe n’ubutegetsi, usanga muri rusange umuntu yavuga ko bari mu byiciro bibiri ( ntibivuze ko hatari abandi bashobora gusesengura ibintu ukundi).

Hari abatavuga rumwe cyangwa se barwanya ( mu bitekerezo, mu mvugo ndetse no ku bundi buryo) ubutegetsi buriho batitaye na busa kubyo ubwo butegetsi bukora, ahubwo bashingiye gusa ku bitekerezo bo ubwabo basanzwe bagenderaho ( idéologie). Aha rero biragorana kuvugana no kumvikana n’abantu bateye gutya, kuko ibyo baheraho banenga cyangwa se barwanya ubutegetsi akenshi, muby’ukuri, biba bidafite ishingiro. Hafi buri gihe usanga bashakisha ibibi gusa, bakirengagiza nkana uko ibintu biteye, ntibigere babona cyangwa se ngo bemere ko hari icyiza gikorwa. 

Icyiciro cya kabiri twavuga ko kigizwe n’abantu bagize uruhare, ndetse rimwe na rimwe runakomeye, mu butegetsi, ariko, kubera impamvu zinyuranye, bakaza gutandukana na bwo. Abantu bari muri iki gice bakunze gutera rubanda urujijo iyo bagiye mu mubare w’abatavuga rumwe cyangwa se bahanganye n’ubutegetsi, kuko abaturage batangira kubumvana imvugo batari babaziho kandi batari bamenyereye ku bantu nk’abo bari basanzwe bubahirwa cyangwa batinyirwa imyanya bafite mu butegetsi bw’igihugu. Imvugo n’ingiro baba bari basanzwe bazwiho itangira kunyuranya n’imyitwarire mishya yabo, nk’abatatavuga rumwe n’ubwo butegetsi, nyamara nabo bari basanzwe bafitemo uruhare! 

Muby’ukuri, uretse ko mu mvugo isanzwe kandi yihuse usanga abantu bari muri ibi bice byombi bose bitwa abatavuga rumwe n’ubutugegetsi, ariko iyo usesenguye neza usanga hari byinshi bibatandukanya. Ibi ariko ntibivuze ko batahuza ingufu, byibuze mu gihe akenshi kidashobora kuramba, kugira ngo barusheho kubona imbaraga zo gushaka kuba bagera kubyo bifuza.

Dr Sébastien GASANA

Sociologue.   

(Email: segasana@yahoo.fr)

  Posté par rwandaises.com