Charles Tibingana yishimira igitego (Foto/T. Kisambira)
Peter Kamasa

Ku wa 8 Mutarama 2011

Itsinda A
Rwanda 2-1 Burkina Faso
Misiri 2-1 Sénégal

Ku wa 9 Mutarama 2011

Itsinda B
Gambia V Congo (Sitade Umuganda: 13h00)
Côte d’Ivoire V Mali (Sitade Umuganda: 15h30)

KIGALI – Ikipe y’igihugu y’abatarengeje imyaka 17 yatangiye neza irushanwa ry’ igikombe cy’Afurika nyuma y’aho itsinze ikipe ya Burkina Faso ibitego 2-1 mu mukino ufungura irushanwa wabereye kuri Sitade Amahoro kuri uyu wa 8 Mutarama 2011.

Intsinzi y’Amavubi ntiyatinze kuko byasabye iminota 3 gusa y’umukino kugira ngo Faustin Usengimana abona igitego cya mbere yatsinze n’umutwe. Igice cya kabiri kigitangira ku munota wa 47, Charles Tibingana Mwesigye yaje gutsinda igitego cya kabiri ku mupira yambuye umukinnyi w’inyuma wa Burkina Faso Kabore Abdoull Aziz.

Igitego cya Burkina Faso cyaje gutsindwa na  Ouedraogo Faiçal kuri penariti ku munota wa 54, yaturutse ku ikosa ryakozwe na Michel Rusheshangoga.

Umutoza Richard Tardy yatangaje ko yishimira intsinzi kandi asanga yari ngombwa cyane kuko ari umukino wa mbere mu itsinda, bityo akaba asanga ari intangiriro nziza.

Tardy uvuga ko bakinnye n’ikipe ikomeye ariko kuba babashije kuyitsinda byabafashije kongera amahirwe yo kuza imbere mu itsinda A.

Kapiteni w’ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Emery Bayisenge avuga ko intsinzi yari icyenewe cyane kuko izabafasha kurushaho kwitwara neza mu mikino itaha.

Bayisenge yagize ati “n’intsinzi yari icyenewe, kandi n’iya Abanyarwanda ndetse turabizeza ko tuzitwara neza mu mikino iri imbere.”

Umutoza wa Burkina Faso, Rui Vierra avuga ko nta kundi ariko  bigenda mu mupira w’amaguru, gusa akemera ko umukino wari ukomeye ariko nubwo bitamubuza  gutegura imikino isigaye.

Kapiteni wa Burkina Faso, Sanou Sounkalo Abdel avuga ko mu gice cya mbere byabagoye bakaba batitwaye neza ngo batsinde ariko bagomba gukoresha imbaraga mu mikino isigaye bagatsinda.

Umukino wa kabiri wo mu itsinda A, ikipe ya Misiri yatsinze Senegal ibitego 2-1, igitego cya mbere cya Senegal  cyatsinzwe na Ndiaye Mame Ibrahima ku munota wa 19, igitego cyo kwishyura cya Misiri cyatsinzwe na Saad Gamal ku munota wa 68, igitego cya kabiri cyatsinzwe na Mohamed A. Rachid ku munota wa 83.

Kugeza ubu Itsinda A riyobowe n’u Rwanda na Misiri zifite amanota atatu, na ho Senegal na Burkina Faso zifite ubusa. mu itsinda A, imikino yo ku munsi wa kabiri izahuza ikipe ya Burkina Faso na Senegal na ho u Rwanda rukine na Misiri, imikino yose izabera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo.

Kuri iki cyumweru, imikino yo mu itsinda B iratangira aho kuri Sitade Umuganda yo mu Karere ka Rubavu, ikipe ya Gambia, ifite igikombe, yakira Congo Brazaville, umukino ukurikirwa n’undi uhuza ikipe ya Côte d’Ivoire na Mali.

 

Source : Izuba.com

Posté par rwandanews