Nk’uko byari biteganyijwe, kuri uyu wa Mbere tariki 3 Mutarama 2011 nibwo Urukiko Rukuru rwa Gisirikare rwatangiye kuburanisha urubanza ruregwamo Lt Gen Kayumba Nyamwasa, Maj Dr Theogène Rudasingwa, Gahima Gerald na Patrick Karegeya.

Lt Gen Kayumba Nyamwasa na Maj Dr Theogène Rudasingwa, ubushinjacyaha bwa gisirikare bwabasabiye igifungo cy’imyaka 35 naho Gahima Gerald na Patrick Karegeya rubasabira gufungwa imyaka 30. Ubushinjacyaha bwa gisirikare burega abo bagabo uko ari bane icyaha cyo kuvutsa igihugu umudendezo, icyaha cyo guhungabanya Leta, icyaha cyo gukurura amacakubiri, icyaha cyo gusebanya n’ibitutsi, icyo kurema umutwe w’abagizi ba nabi.

image
Capt Mubirigi Fidèle( uhagaze) asobanurira urukiko ibyaha ubushinjacyaha bwa gisirikare burega Kayumba na bagenzi be

Kuri Kayumba na Rudasingwa hiyongeraho icyo gutoroka igisirikare ari nayo mpamvu igihano ubushinjacyaha bubasabira kiruta icya bagenzi babo. Uretse icyo gifungo ubushinjacyaha bukaba bunabasabira ihazabu ya miliyoni eshatu z’amanyarwanda kuri bose no kwamburwa uburenganzira umuntu afite mu gihugu, naho abari abasirikare ubushinjacyaha burabasabira guhanagurwaho impeta za gisirikare.

Ubushinjacyaha bwagiye bushingira kandi ku nyandiko abaregwa uko ari bane bashyizeho umukono zikanyura ku bitangazamakuru bitandukanye nk’iyiswe “Rwanda Briefing”, aho Kayumba na bagenzi be bagaragazamo amagambo agamije kubiba amacakubiri mu banyarwanda hashingiwe ku moko no gukangurira abantu guhirika ubutegetsi bwatowe n’abaturage.

image
Inteko y’Urukiko yari ikuriwe na Br Gen John Peter Bagabo, Perezida w’Urukiko rukuru rwa gisirikare

Urukiko rukuru rwa gisirikare rwatangaje ko urubanza ruzasomwa tariki 14 z’uku kwezi turimo saa ine z’amanywa, rukazabera ku cyicaro cy’Urukiko rukuru rwa Gisirikare i Kanombe. Urubanza rukaba rwaciwe ababurana badahari ; bahamagajwe n’urukiko ntibitaba.

Foto: Kayonga J
Uwimana

http://news.igihe.net/news-7-11-9631.html

Posté par rwandanews