Perezida wa Repubulika Paul Kagame
Kim Kamasa

KIGALI – Mu ijambo ryifuriza Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda umwaka mushya wa 2011, Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yabifurije kuwugiramo amahoro n’ibikorwa byinshi bibaganisha ku majyambere.

Perezida Kagame yibukije ko uyu ari umwanya wo gusubiza amaso inyuma, hakareberwa hamwe ibikorwa by’ingenzi byagezweho, hanafatwa ingamba zo gukomeza gukora byinshi kandi byiza mu mwaka wa 2011.

Umukuru w’Igihugu yagize ati “ u Rwanda ruratera imbere; nta gushidikanya. Intambwe tumaze gutera ntabwo ikwiye gusubira inyuma, ahubwo ni ugukomeza mu nzira turimo  buri Munyarwanda agira icyizere n’uruhare mw’iterambere twiyemeje.”

Perezida Kagame yibukije ko kuri ubu igikenewe ari ugushyira imbaraga hamwe, hakongerwa ibikorwa bizatuma buri Munyarwanda arushaho kugira imibereho myiza.

Ati “Twubatse umusingi uhamye n’ibikorwaremezo, dushyiraho n’inzego na politike biganisha mu nzira iboneye.” 

Ngo nk’uko bimaze kugaragara kandi Abanyarwanda bazagera ku byo bifuza, biturutse mu mbaraga zabo.

Mu ntego zihishiwe uyu mwaka wa 2011 nk’uko Umukuru w’Igihugu akomeza abivuga harimo guhuriza hamwe, kwihaza mu biribwa, kubaka andi mashuri n’amavuriro, amazi n’amashanyarazi bikagera ku  Banyarwnda bose mu Gihugu, kubaka imihanda mishya indi igasanwa no kugira imiturire myiza.

Inshuti n’abandi dufatanya ibikorwa, bakaza bongera ku byo twebwe ubwacu dufite aho tugejeje ndetse Abanyarwanda bazahora baharanira inyungu zabo, bashyira imbere ukuri n’indangagaciro zibaranga.

Ati “Ibi ni byo byaranze abakurambere bacu, ni na byo bigomba kuturanga mu bihe biri imbere, kuko ari byo bizaduhesha agaciro tugomba guhorana.”

“Ndasaba Abanyarwanda bose rero, ko muri uyu mwaka dutangiye, bakomeza gushyira imbaraga zabo hamwe, bagateza imbere ubukerarugendo, inganda, ubuhinzi n’ubworozi bya kijyambere, harimo kuhira no guhuza ibihingwa, bityo tukubaka ubukungu bw’Igihugu cyacu, tuzaraga abadukomokaho.” 

Perezida Paul Kagame yibukije ko Abanyarwanda bamaze kugera ku rwego, aho rwo gukoresha uburenganzira bwabo nk’uko amatora y’Umukuru w’Igihugu aherutse n’Inama y’Igihugu y’Umushyikirano byabigaragaje ku buryo budashidikanywaho.

Akomeza agira ati “Nta gushidikanya ko no mu matora y’Abasenateri n’Abayobozi b’Inzego z’Ibanze azaba uyu mwaka, ari ko bizagenda. Ibi binatwereka intambwe ishimishije tumaze gutera mu nzira ya  demokarasi, tutazigera dutezukaho.”

“Mboneyeho umwanya wo kongera kubashimira icyizere mukomeza kwerekana, ko dufatanyije tuzagera kuri byinshi byiza kandi twifuza.”

Perezida Kagame yanagarutse ku bijyanye n’ububanyi n’amahanga aho byinshi byagezweho birimo kwemeza amasezerano y’Isoko Rusange ry’Umuryango w’Ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba ndetse anagaragaza ko hazakomeza kwagurwa amarembo no gutsura ubutwererane n’ubuhahirane mu Karere u Rwanda rugerereyemo n’ahandi, cyane cyane mu byerekeye ubukungu.

Perezida Paul Kagame yashoje yibutsa ko iterambere ry’u Rwanda mbere na mbere rireba Abanyarwanda bityo basabwa kwitabira ibikorwa bibateza imbere, gushyira hamwe imbaraga, kwigirira icyizere, gukomeza kwiha agaciro, ari nako haharanirwa inyungu z’Abanyarwanda bose.

 

http://www.izuba.org.rw/index.php?issue=493&article=19482

posté par rwandanews