Kuri uyu wa Kabiri tariki 11 Mutarama, ikipe y’ igihugu Amavubi y’abatarengeje imyaka 17 yakoreye amateka kuri Stade Regional I Nyamirambo ibona itike yo kuzitabira igikombe cy’ Isi kizabera mu gihugu cya Mexique mu kwezi kwa Kamena 2011, nyuma yo gutsinda ikipe ya Misiri 1-0 mu mukino wa kabiri w’amatsinda mu gikombe cy’Afurika cy’abatarengeje imyaka 17, CAN U17, kubw’ibyo ikaba inabaye ikipe ya mbere yo muri Afurika ibonye iyo tike.

Imikino ya CAN U17 kuri uyu wa Kabiri yari yakomereje mu itsinda rya mbere, umukino wari utegerejwe cyane wahuje ikipe y’ igihugu y’ u Rwanda ubwo yabashaga gutsinda ikipe ya Misiri igitego 1-0 cyatsinzwe na myugariro Usengimana Faustin ku munota wa 9 w’ umukino.

Muri uyu mukino ikipe y’ u Rwanda yagaragaje ko ishobora gukora byinshi yaba umukino bagaragaje ndetse n’ icyizere berekanaga bakina badahubuka, nubwo ku munota wa 66 Nsabimana Eric yaje kubona ikarita itukura, ikibuga kigasigaramo abakinnyi 10 b’ikipe y’Amavubi.

Uyu mukino watangiye saa cyenda n’ igice nyuma y’ umukino wari wahuje ikipe ya Burkina Faso na Senegal, ubwo Burkina Faso yegukanaga intsinzi y’ ibitego 3-2, ibi byatumye ikipe ya Senegal iba ikipe ya mbere isezerewe mu gikombe cya CAN U17 gihataniwe ku nshuro ya cyenda kuva mu mwaka w’ 1995.

Uyu mukino wari witabiriwe n’ abayobozi batandukanye b’ igihugu harimo Minisitiri wa Siporo n’Umuco Habineza Joseph, Perezida wa FERWAFA Brig. Gen. Kazura Jean Bosco, Abayiobozi batandukanye ba CAF.

image
Aha rwari rwambikanye hagati y’ikipe y’u Rwanda n’iya Misiri

Nyuma y’uyu mukino, IGIHE.com yegereye Minisitiri Habineza Joseph adutangariza ko yishimye cyane kandi ko ibi ari ingufu z’ Abanyarwanda bose. Habineza yagize ati: “Ibi tubigezeho kubera ingufu z’ Abanyarwanda bose, yaba mu gufana, aba bana bose bagaragaza ubwitange kubera gukunda igihugu, ariko ndishimye kuko aya n’ amateka meza”. Yakomeje atubwira ko bateganya byinshi, ariko yongeraho ko ntacyo yadutangariza, cyane ko nawe yashakaga kwishimana n’ abakinnyi n’ abandi Banyarwanda bari berekeje mu kibuga hagati.

Umutoza wungirije w’ u Rwanda Kanamugire Aloys nyuma y’umukino yagize ati: “Ntabwo ino kipe ya Misiri ari mbi, yatugoye ariko mwabonye buryo ki aba bana bamaze kumenyerana, bamaze gukomera kandi tubigezeho tubikwiye”.

Usengimanja Faustin wabashije guhangamura Misiri ayitsinda igitego rukumbi cyabonetse mu mukino yagize ati “Ntabwo icyangobwa ari uko natsinze igitego, icyangobwa ni intsinzi yacu twese abakinnyi, Abanyarwanda muri rusange, kandi nishimiye uburyo Abanyarwanda bakomeje kudufana kuko bitwongerera ingufu, nk’ubu tumaze kubona ikarita y’ umutuku yahawe Eric twumvise abafana bavuza induru bavuga ko ari hahandi dutsinda, twumva ingufu ziriyongeye cyane”.

Kabanda Bonfils usazwe akina muri shampiyona yo mu gihugu cy’ u Bufaransa yagize ati ”Aya ni amateka kandi twishimiye kuba ari twe tuyakoze kandi bizereka n’ abandi bakinnyi ko bishoboka no mu mikino yindi”. Abakinnyi bose twaganiye batweretse ko bishimye cyane.

Umutoza w’ ikipe ya Misiri yatangaje ko ikipe ye yakoze ibyo yari ishoboye byose, yemeza ko ikipe y’ u Rwanda yatsinze ibikwiye ndetse yongeraho ko ikipe ye igiye gukora ibishoboka kugirango ibe ikipe ya kabiri mu itsinda kugirango izabashe guherekeza Amavubi.

Agashya!

Umusifuzi ukomoka mu gihugu cya Nigeria Wokoma Solomon wasifuye uyu mukino w’ u Rwanda na Misiri, yasifuye ikosa ashaka uwo aha ikarita y’ umuhondo aramubura kuko ryari ikosa rikomeye ryagombaga guhanwa. Aha hari nyuma y’uko umusore wo mu ikipe ya Misiri Moussa Islam yari amaze gukorera ikosa umukinnyi w’Amavubi Tibingana, ariko kuko yari afite indi karita y’umuhondo yari yahawe mbere, bityo bikaba byari kumuviramo ikarita itukura, akimara gukora iryo kosa yiyumanganyije ahita yitaba umutoza wa Misiri wahise amusabira ko asimburwa ndetse birakunda, mu gihe umusifuza wo hagati we atigeze arabukwa. Nguko uko Moussa yakwepye ikarita itukura yari agiye guhabwa aca umusifuzi mu rihumye.

image
Ikipe ya Misiri mbere y’Umukino

image
Ngiyi ikipe yahangamuye igihangange Misiri

image
Nyuma y’umukino ibyishimimo byari byose

Foto: Orinfor
Egide MUGISH

http://news.igihe.org/news-7-11-9820.html

Posté par rwandanews