Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yashimye intambwe iri guterwa n’u Rwanda kugira ngo umubano n’Igihugu cye wongere kugenda neza, avuga ko kugwa atari bibi ikibi ari uguherayo.

Ibi Perezida Ndayishimiye yabigarutseho ku wa 28 Kanama 2021 ubwo yari mu muhango wo kwizihiza umunsi wahariwe Imbonerakure uzwi nka ‘Imbonerakure Day’. Ni umunsi Mukuru wabereye muri Komine Gasorwe mu Ntara ya Muyinga iherereye mu Majyaruguru y’u Burundi.

Mu ijambo yavuze kuri uyu munsi, yagarutse cyane ku mubano w’ibihugu bya Afurika, agaragaza ko bikwiye kwishyira hamwe kugira ngo bihangane n’ibihugu bibirwanya. Yagaragaje ko kutumvikana kw’ibihugu bya Afurika hari ababyuriraho bakabitezamo intambara n’umwiryane.

Perezida Ndayishimiye yagaye ‘abakoloni’ babibye amoko mu Barundi kugeza n’aho bayashyira mu ndangamuntu, ashima uburyo Abarundi bari kugenda babirenga ahubwo bagaharanira kuba umuntu umwe.

Agana ku musozo w’ijambo rye yagarutse ku mubano w’u Rwanda n’u Burundi, aho yagaragaje ko ashima intambwe iri guterwa n’u Rwanda mu kuzahura umubano n’iki gihugu cy’igituranyi byari bimaze igihe bidacana uwaka.

Ati “Nagira ngo mfate kano kanya nshimire cyane Igihugu cy’u Rwanda. Igihugu cy’u Rwanda murabona ko cyamaze kubona ukuri kirimo kiraza, tugikomere amashyi cyane, erega kugwa si bibi, ikibi ni uguherayo.”

Yavuze ko umubano w’u Rwanda n’u Burundi ari nk’uw’umuntu wambura mugenzi we amafaranga ariko akazikubita agashyi nyuma y’igihe akamwishyura.

Ati “Reka mbabwire akantu kamwe, umuntu aguhejeje amafaranga urababara, urababara yaguheza ukwezi kwa mbere ukumva agahinda, ukwa kabiri agahinda kakiyongera. Umwaka washira bwo mukaba abanzi, ahengereye nyuma y’imyaka itanu akakuzanira ya miliyoni yari agufitiye ahinduka inshuti , ese uravuga uti uri umwanzi ntuyampe? None u Rwanda ruduhaye amahoro ntitwakoma amashyi, mureke dukome amashyi cyane.”

Yakomeje avuga ko ibyo ibihugu byombi biri gukora ari nabyo ijambo ry’Imana ryigisha kuko rigaragaza ko bidakwiye ko umuntu ahorana inzigo.

Ati “Aho kugira ngo ibintu bihere byatinda nibyo n’Imana itwigisha, nta guhorana inzigo. Muribuka umwana w’ikirara batwigishije mu ijambo ry’Imana, yatwaye umugabane we arigendera ngo agiye gukira, abandi bana baramwanga ndetse n’umubyeyi biramubabaza ariko umunsi umwana w’ikirara yafashe umwanzuro wo kugaruka habaye umunsi mukuru ukomeye cyane mu muryango. Natwe iyo tubonye ibihugu byegerana dukoresha umunsi mukuru.”

Umubano w’u Rwanda n’u Burundi wajemo agatotsi mu 2015 ubwo ibihugu byombi byatangiraga gushinjanya gucumbikira abatavuga rumwe n’ubutegetsi bwabyo, Gusa hashize iminsi hari ibikorwa n’ibimenyetso bigaragaza ko umubano w’ibihugu byombi ushobora kongera kuba mwiza.

Intambwe ikomeye mu kuzahura umubano w’ibihugu byombi yatewe ku wa 1 Nyakanga 2021 ubwo Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr Edouard Ngirente yagaragaraga mu mubare w’abashyitsi benshi bari bitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 59 ishize u Burundi bubonye ubwigenge.

Mu mbwirwaruhame Perezida Ndayishimiye yatanze uyu munsi yavuze ko ko hagiye gufungurwa “igitabo gishya” mu mubano w’u Rwanda n’u Burundi.

Umuhate ibihugu byombi bishyira mu kongera kubana wongeye kugaragara ku wa 30 Nyakanga 2021, ubwo u Rwanda rwashyikirizaga Leta y’u Burundi abarwanyi 19 b’umutwe wa RED Tabara bafatiwe muri Nyungwe muri Nzeri 2020. Ni abarwanyi u Burundi bwari bumaze iminsi busaba kugira ngo bagezwe imbere y’ubutabera kubera ibyaha batandukanye bashinjwa.

Ikindi kimenyetso cyiza cyabonetse kuwa Gatanu tariki 6 Kanama ubwo Guverineri w’Intara ya Kayanza mu Burundi yahuraga na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo mu Rwanda, bagahurira mu murenge wa Ruheru muri Nyaruguru, bakaganira ku mubano w’intara zombi ndetse u Burundi bugashyikiriza u Rwanda abaturage barindwi bari bamaze iminsi bafatiweyo kuko bambutse binyuranyije n’amategeko.

Ku wa 20 Kanama 2021, u Rwanda rwashyikirije u Burundi abagabo babiri b’Abarundi bafatiwe ku butaka bw’u Rwanda bacyekwaho kwiba amafaranga y’umucuruzi bakoreraga mu Mujyi wa Bujumbura, kiba ikindi kimenyetso cy’uko rwiteguye gukora ibishoboka byose kugira ngo rwongere kubana neza n’uyu muturanyi warwo. Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye yashimye intambwe iri guterwa n’u Rwanda kugira ngo umubano n’Igihugu cye wongere kugenda neza Perezida Ndayishimiye n’umufasha we, Angeline Ndayubaha ni bamwe mu banyacyubahiro bari bitabiriye uyu munsi mukuru wahariwe Imbonerakure

https://www.igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kugwa-si-bibi-ikibi-ni-uguherayo-perezida-ndayishimiye-ku-mubano-w-u-rwanda-n-u