Umuvugizi w’ Ingabo z’ U Rwanda Lt. Col. Jill Rutaremara mu kugira icyo avuga ku byatangajwe na Kayumba Nyamwasa mu kiganiro yagiranye na Daily Monitor yandikirwa muri Uganda tariki ya 19 Mutarama, aho Kayumba yateshaga agaciro imyanzuro yafatiwe n’ urukiko avuga ko nta burenganzira n’ ubushobozi bari bafite bwo kumucira urubanza kuber
a urwego ariho, Rutaremara yavuze ko ibyo Kayumba ari kuvuga ari nk’ugusaza imigeri kw’ifarasi iri gusamba isigaje gato ngo ishiremo umwuka.

Muri icyo kiganiro Kayumba yagize ati: ”Kugirango ngere kuri iri peti(General) nahebye ubuzima bwanjye, sinarihawe nk’ impano(cadeau) cyangwa icyubahiro.” Rutaremara asanga iyi ari indi ngingo igaragaza ububi bwa Kayumba kuko nk’ uko yabisobanuye kandi nk’ uko indangagaciro z’ Igisirikare cy’ U Rwanda (RPA/DRF) ziteye, abantu bigomwe ubuzima bwabo ngo babohore U Rwanda ndetse bagire uruhare mu iterambere ry’ ubukungu, imibereho na politiki by’ igihugu.

Rutaremara yakomeje avuga ko abasirikare batari bake bahasize ubuzima, batarwaniraga kugira ipeti rya General cyangwa Caporal ahubwo barwaniraga kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yorekaga imbaga. Yavuze ko kugirwa General cyangwa Caporal ari mu rwego rw’ akazi umuntu aba agomba kurangiza mu rwego runaka.

Umuvugizi w’ Ingabo yagarutse ku makosa Kayumba yakoraga ubwo yari akiri Umugaba Mukuru w’ Ingabo, aho yizezaga abasirikare kuzabazamura mu ntera ndetse akanabasabira inguzanyo. Yagize ati: ”Kandi abazi imikorere ya gisirikare, cyane cyane disipulini(discipline) ya RDF, bazi ukuntu ibyo bidashoboka.” Yakomeje avuga ko Kayumba yakomezaga kubeshya no gushyira abofisiye mu rujijo, bityo umuntu ufite imico nk’ iyo adashobora kuba umwe mu basirikare ba RDF.

Lt. Col. Rutaremara yongeye kuvuga ko icyo Kayumba yirengagiza ari uko umujenerali udafite ingabo aba atari umujenerali. Yasobanuye ko ipeti rya General rijyana n’ akamaro nyiraryo agira mu gufatanya na bagenzi guharanira inyungu z’ urwego akorera. Ngo iryo peti rirakomeza n’ iyo nyiraryo asezerewe mu gisirikare ariko ntibimubuza gukurikiranwa n’ ubutabera iyo akosereje urwego akorera.

Yaboneyeho kuvuga ko Kayumba yakosereje igisirikare cy’ U Rwanda bikamuviramo kwamburwa impeta zose za gisirikare, bityo ngo gukomeza kwiyita General ntacyo bihindura ku myanzuro yafashwe. Aha yamugereranije n’ umuherwe ugwa mu bukene, agahitamo kwiyahura.

Mu kugerageza guhakana imyanzuro y’ urubanza nk’ uko Rutaremara yabitangaje, ngo Kayumba yavuze ko urukiko rwarenze ku mahame yarwo. Kayumba yatangarije Daily Monitor ati: ”Njye ndi Lieutenant General. Ni gute Peter Bagabo, Brigadier General yancira urubanza?” Rutaremara asanga Kayumba nk’ umuntu wize amategeko yarirengagije ingingo ya 34 yo mu mategeko agena imikorere y’ inkiko igira iti: ” the Judge presiding over the trial shall be at least at the same military class with the defendant” tugenekereje bivuga ngo “Umucamanza ukuriye urubanza agomba kuba byibura ku rwego rwa gisirikare rumwe n’ uregwa”.

Rutaremara ati: ”Bityo rero, Brigadier General afite ububasha bwo kuyobora urubanza igihe uregwa ari Lieutenant General cyangwa se Umujenerali wuzuye.”

Mu kiganiro yagiranye na Daily Monitor kandi, ngo mu gushaka kuyobya abantu, Kayumba yakerensheje ubushobozi bwa Brig. Gen. Bagabo, aho agira ati: ”Urubanza rwa Nkunda rwananiwe gukomeza kuko u Rwanda rwabuze umusirikare mukuru wo ku rwego nk’ urwa Nkunda ngo amuburanishe.” Aha Rutaremara akibaza ipeti Kayumba avuga ko ritaboneka mu Rwanda ahubwo ko icy’ ingenzi ari ukumenya niba byemewe n’ amategeko ko umuntu yaburanywa n’ umuntu arusha ipeti cyangwa uwo bari mu rwego rumwe rwa gisirikare nk’ uko byagenze mu rubanza rwa Kayumba.

Umuvugizi w’ Ingabo, Lt. Col. Jill Ritaremara asoza avuga ko Kayumba yaburanishijwe n’ urukiko rushoboye ndetse n’ umuyobozi warwo abifitiye ubushobozi, kandi hakurikijwe amategeko y’ U Rwanda, ibyaha bitandatu aregwa byamuhamye; bityo asanga ibinyoma Kayumba yatangaje bisa nk’ imigeri ya nyuma y’ ifarasi iri hafi gupfa.

Shaba Erick Bill


facebook
Posté par rwandanews