Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 21 Mutarama, Perezida wa Repubilika Paul Kagame yashyikirijwe impapuro zemerera aba Ambasaderi 5 bashya, guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda.
Muri rusange abo ba Ambasaderi bose uko bangana, mu biganiro bagiranye n’ abanyamakuru kuri Hotel Laico Umubano i Kigali, bakomeje gusa n’ abahuza aho bose bakomeje gushimangira imiyoborere myiza ndetse n’ isuku biranga u Rwanda.
Amb. Ahmet Melih wa Turukiya (Turkey/Turquie), aganira n’ abanyamakuru yagize ati: “Nishimiye kuba ikiraro gihuza ibihugu byombi. Gukorana n’ U Rwanda ni ishema, dore ko mu gihe cy’ imyaka 10 rwabashije kugera kuri 64% by’ iterambere rwifuza. Turukiya izafatanya n’ U Rwanda mu bijyanye n’ inganda ziboha imyenda, ndetse no kubaka ibikorwa remezo kuko nyuma y’ U Bushinwa ndibaza ko ari twe dukurikira mu kugira ibigo bikomeye by’ ubwubatsi mu Rwanda. »
Tumubajije icyo yumva igihugu gikomeye nka Turukiya cyakwigira ku gihugu gito nk’ u Rwanda, yadusubije muri aya magambo: “Waba muto cyangwa munini icy’ ingenzi ni ugukora ibikorwa by’ ukuri. U Rwanda nubwo ari ruto, rufite ibikorwa bihambaye.”
Amb. Shu Zhan uzahagararira U Bushinwa, aho azaba afite icyicaro mu Rwanda, yagize ati: “Ni ubwa mbere ngeze mu Rwanda, ni igihugu cyiza kandi gifite isuku. Ibyo muzatwigiraho ni byinshi kandi natwe ibyo tuzabigiraho ni byinshi. Gusa isomo rya mbere narifashe: Mu myaka ya za 1960, U Bushinwa bwagiraga ibikorwa by’ umuganda nk’ibi mukora mu Rwanda buri kwezi. Nkurikije uburyo U Rwanda rusa neza, natwe tugiye kongera dushyireho iyi gahunda y’ umuganda mu Bushinwa.”
Yakomeje avuga ko afite byinshi bishya azaniye u Rwanda, ariko ngo azabanza asoze ibyo bagenzi be asimbuye batangiye. Yongeyeho kandi ko igihugu ahagarariye gisanzwe gifitanye umubano mwiza n’ U Rwanda, ndetse ngo kiteguye gufatanya n’ U Rwanda mu kuzamura imibanire n’ ubukungu.
Amb. Aden Houssein Abdilahi ni uwa Djibouti, icyicaro cye kiri i Nairobi muri Kenya. Aganira na Igihe.com yagize ati: “Djibouti ni igihugu gituranye na Somalia. Leta y’ U Rwanda yakoze akazi katoroshye mu kugerageza kugarura umutekano muri Somalia. Niyo mpamvu natwe tuzafatanya mu bijyanye n’ umutekano, tuzahuza abikorera ku giti cyabo ku mpande zombi, ndetse tuzakangurira abashoramari b’ abanya Djibouti gushora imari mu Rwanda.”
Yashoje avuga ko Jenoside yabaye mu Rwanda igomba kubera isomo Afurika muri rusange, bityo igahora ari amateka.
Naho tuganira na Amb. Geoffrey Peter Tooth wa Australia na we ufite icyicaro i Nairobi muri Kenya, yagize ati: “Nkimenya ko nzaza gukorera mu Rwanda nakoze ubushakashatsi kuri Afurika y’ Uburasirazuba muri rusange, nasanze U Rwanda na Australia hari byinshi duhuje. Ikintu cya mbere tuzabigiraho ni ukumenya uburyo mushobora kwikura mu kibazo ku buryo bwihuse, kuko ahantu U Rwanda rugeze nyuma ya Jenoside haratangaje. Iwacu abantu bahora bapfa kubera ibiza byiganjemo imyuzure, ndizera neza ko hari isomo tuzakura ku Rwanda.”
Mu gusoza twaganiriye na Amb. Benedict Llewellyn-Jones Obe uhagarariye U Bwongereza, na we agira icyo adutangariza. Yagize ati: “Umubano hagati y’ U Rwanda n’ U Bwongereza uhagaze neza ariko twiteguye gukomeza kuwushimangira. Ikindi kintu twimirije imbere ni ugushishikariza abashoramari b’ Abongereza, gushora imari yabo mu Rwanda.”
Amb. Geoffrey Peter Tooth wa Australia ahabwa icyubahiro n’ingabo
Amb. Geoffrey Peter Tooth wa Australia na Perezida Kagame
Amb. Ahmet Melih wa Turukiya
Amb. Aden Houssein Abdilahi uhagarariye Djibouti
Amb. Shu Zhan, uje guhagararira U Bushinwa
Amb. Benedict Llewellyn-Jones Obe uhagarariye U Bwongereza na perezida Kagame
Amb. Benedict Llewellyn-Jones Obe n’umugore we bakiriwe na Perezida Kagame
Foto: Urugwiro Village
UMUHOZA N. Jessica