Museveni ashinjwa ko yahaye rugari imitwe irwanya u Rwanda irimo RNC ya Kayumba Nyamwasa

Kimwe muri byinshi bidasanzwe mu mateka y’igihugu cyacu, ni uko itsinda ryo mu mahanga ryagize Uganda imwe mu ntara zaryo. Ibi bintu byakabaye biteye inkeke abambari ba Perezida Museveni, abarwanashyaka ba NRM ndetse n’ab’imbere muri ryo.

Iryo tsinda ni umutwe w’iterabwoba wa RNC ufite inkomoko mu Rwanda, udahwema gushinjwa iterabwoba n’imigambi yo guhungabanya umutekano warwo.

Umwe mu bankurikira kuri Twitter udahwema guterwa impungenge n’ibyo igihugu cyacu kirimo, yanyandikiye mu gikari arambaza ngo ‘Maxon, ni gute biriya byemererwa kubaho nta cyemezo cyangwa amabwiriza aturutse hejuru?’ Abanya-Uganda benshi bashobora gutanga ibisubizo bitandukanye kandi ndabasaba icyanjye kukizigamira ikindi gihe.

RNC yateguye inama yayo hagati ya tariki 12-13 Ugushyingo, itora komite nyobozi yayo nshya ikorera hano muri Uganda, aho abashyizweho ari umuhuzabikorwa, umuhuzabikorwa wungirije, umuhuzabikorwa wungirije wa kabiri, umunyamabanga mukuru, umubitsi, ba komiseri bashinzwe ubukangurambaga, itumanaho n’itangazamakuru, dipolomasi n’abandi.

Abanya-Uganda benshi bafite inkomoko mu Rwanda begerewe n’iri tsinda (RNC), mu bukangurambaga bw’agahato ndetse no kujyanwa mu gisirikare cyaryo, bavuga ko gutangaza Uganda nk’intara ya RNC no gushyiraho komite iyiyobora bidateje ikibazo gikomeye ku mutekano gusa ahubwo ari no kwangiza inyungu z’igihugu cyacu mu bihugu bituranye.

Kuwa 18 Ugushyingo nibwo Perezida Museveni yatangizaje inzira y’ibiganiro ku itegeko nshinga rihuriweho n’ibihugu by’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, nyuma y’iminsi itanu gusa RNC itangaje 15 bagize komite nyobozi yayo mu ntara ya Uganda.

Mu ijambo rye, Perezida Museveni yavuze ko ‘mu gihe uburumbuke bushobora kugerwaho binyuze mu kwihuza mu bukungu, umutekano biragoye kuwugeraho mu gihe twakomeza kuba nk’ibihugu bidashyize hamwe. Ukwihuza muri politiki biduha izingiro rikomeye’.

Ibi yabivuze hari abayobozi muri guverinoma ndetse n’abahagarariye ibihugu byabo muri Uganda, bayobowe na Ambasaderi w’u Rwanda, Gen Frank Mugambage.

Nyuma yo kureba iri tangizwa, naganiriye n’inshuti yanjye. Iyo nshuti yanjye ntiyemeranyaga nanjye ku byo yise ‘kunenga cyane Perezida Museveni’. Ariko nkunda kuganira nawe kuko ni umuntu w’ibanga (kubera umwanya we), ku buryo inzego zacu z’umutekano zikora mu gusuzugura u Rwanda.

Aba afite igisubizo kuri buri kimwe ariko naratangaye ubwo namubazaga icyo natekerezaga ko ari ikibazo cyoroshye, ariko nta gisubizo yakiboneye.

Ni gute Museveni yasubiza Gen Mugambage aramutse amubajije uko urugendo rw’ibiganiro ruzafasha mu gukemura ibibazo bya Uganda n’u Rwanda cyangwa ni gute yakwivuga nka perezida wa mbere witeze kugera ku bumwe muri politiki, mu gihe ahugiye mu guhungabanya umuturanyi akaba n’umunyamuryango? Museveni yatanga ikihe gisubizo, narabajije.

Igisubizo cy’inshuti yanjye cyaratinze. Yarasubije ati “urabizi muri dipolomasi ntabwo bishobora kwemerwa ko ibi bibazo bibazwa”. Ariko nagaragaje icyo ntekereza kandi yari abizi. Nari nzi neza ko nta n’umwe muri Uganda ushobora gusobanura cyangwa gushyigikira uko RNC yahinduye Uganda intara yayo.

Iyo inshuti yanjye, umufana ukomeye wa Museveni ananiwe kumushyigikira, ubwo Museveni byarangiye ndetse na RNC birumvikana.

http://igihe.com