Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 22 Mutarama Perezida Paul Kagame yagiranye umubonano mu muhezo na mugenzi we w’u Burundi Pierre Nk

urunziza, kuri ubu unakuriye inama y’Umuryango w’Ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’ Ibirasirazuba. I

bi biganiro byabereye mu mujyi wa Ngozi uherereye mu Ntara ya Ngozi ihana imbibi n’u Rwanda.

Muri ibyo biganiro, abakuru b’ibihugu byombi baganiriye ku ngingo zireba ibihugu byombi ndetse n’izireba akarere muri rusange.

Perezida Kagame yaherukaga gukorera uruzinduko mu gihugu cy’u Burundi mu kwezi kwa Kanama, icyo gihe bikaba byari mu rwego rwo kwitabira umuhango w’irahira rya Perezida Pierre Nkurunziza wari umaze gutorwa.

Twabibutsa kandi ko tariki 15 Kanama umwaka ushize, Perezida Nkurunziza na Perezida Kagame bagiranye ibiganiro mu muhezo, bibera mu mujyi wa Huye mu Ntara y’Amajyepfo.


http://news.igihe.org/news-7-11-10067.html

Posté par rwandanews