Mu minsi ishize nibwo twagiye tubagezaho amakuru ajyanye n’ ibikorwa bitandukanye Abanyarwanda baba mu mahaga bakoze ubwo bari muri gahunda yabo bise Come and See (Ngwino urebe), ntitwarekeye aho kuko twegereye na bamwe muri bo bakadusangiza uko babayeho iyo mu mahanga.

Uyu munsi twaganiriye na Twahirwa Emmanuel, umwe mu Banyarwanda baba mu gihugu cya Uganda, mukurikire ikiganiro twagiranye.

Igihe.com: Mwatangira mwibwira abasomyi ba Igihe.com?

Twahirwa: Nitwa Twahirwa Emmanuel

Igihe.com: Emmanuel kuri ubu urabarizwa mu kihe gihugu?

Twahirwa: Mba mu gihugu cya Uganda

Igihe.com: Kuba uba mu gihugu cya Uganda umenya ahari hari ibintu byinshi Uganda irusha U Rwanda, byaba aribyo?

Twahirwa: Burya buri gihugu kiba gifite umwihariko wacyo, igihugu cya Uganda ni kinini ugereranyije n’ U Rwanda, gifite ubutaka buhagije ndetse n’ ibiribwa birahari ariko ntawavuga ko kiruta U Rwanda kuko U Rwanda n’ ubwo ari igihugu gito, gifite ubwigenge n’ ubusugire bwarwo, rufite Politike nziza, iterambere ririhuta, hari ubwisanzure muri byose, mbese U Rwanda rufite umurongo usobanutse.

Igihe.com: Ariko se ubundi ko kuvuga ari ugutaruka ni iki cyakujyanye muri Uganda?

Twahirwa: Ntabwo nagiye mu gihugu cya Uganda uko mbonye cyangwa nk’ Impunzi njye ndi muri Uganda ku mpamvu zo gushaka ubumenyi aho ndi gukurikirana amasomo yo mu cyiciro cya gatatu mu bijyane n’ imari n’ amabanki.

Igihe.com: Urateganya kuguma muri Uganda se?

Twahirwa: No! Njyewe na mbere y’ uko njya mu Bugande nari nsanzwe ndi umukozi, nakoze mu Ntara y’ Amajyepfo, nakoze muri FHI, nkora muri World Relief ndetse n’ ubu ndakora muri Partners in Mission mu Rwanda, ni Umuryango ukorana n’ amatorero atandukanye muri aka Karere k’ Ibiyaga Bigari rero n’ ubundi navuga ko n’ ubwo mba muri Uganda igihe kinini nkimara mu Rwanda.

Igihe.com: Urebye U Rwanda rwo mu myaka ishije ukarugereranya n’ urwa none ubona bimeze gute?

Twahirwa: Hari abantu bazi ko U Rwanda rukirangwamo amacakubiri nka kera ariko siko biri kuko ubu U Rwanda rwarahindutse, ubu ni U Rwanda rushya rw’ Abanyarwanda bose kandi ruhuriwemo na bose, ikindi kigaragara ni uko U Rwanda rurimo kwiruka cyane mu bukungu uko bwije n’ uko bukeye kandi biragaraga ko umuntu wese amaze gufunguka mu mutwe.

Igihe.com: Abantu baba mu mahanga bafite imyumvire mibi ku Rwanda wababwira iki?

Twahirwa: Nababwira ngo bareke kumva amabwire no kwakira amakuru y’ ibihuha ahubwo bazaze birebere aho U Rwanda rugeze.

Igihe.com: Ubwo nanyuzaga amaso mu bantu baje nasanze abantu bavuye muri Uganda ari bacye kandi habayo Abanyarwanda benshi, ukeka ko byatewe n’ iki?

Twahirwa: Nkeka ko impamvu ari uko batabonye amakuru ahagije, ariko ubushake burahari kandi nkeka ko umwaka utaha bazaza benshi kuko tugiye gushyira imbaraga mu kubibakangurira.

Igihe.com: Ariko se ubundi buriya muri Uganda haba abantu bagifite imyumvire iri nyuma ku Rwanda nk’ uko tujya tubyumva ahandi?

Twahirwa: Ntabwo ari benshi cyane gusa hariho bamwe bumva ko mu Rwanda hari inzara ariko ndagirango nongere mbabwire ko Leta y’ Ubumwe bw’ Abanyarwanda igenda igabira abantu inka no kongera umusaruro navuga ko bigaragara ko U Rwanda rumeze neza.

Igihe.com: Urumva wowe na bagenzi bawe nimugera Uganda muzakora iki?

Twahirwa: Nitugera muri kiriya gihugu tuzicara hamwe turebe uburyo twabwira abantu ibyo twabonye inaha iwacu.

Igihe.com: Dusoza, ni iki wabwira abantu muri rusange, by’ umwihariko ababa mu mahanga?

Twahirwa: Nababwira ngo nibumve ko igihugu cyabo kimeze neza, batahe baze dufatanye n’ abandi kucyubaka kuko nta wundi mutungo U Rwanda rufite atari abaturage barwo.

Foto: Rugasa
Ruzindana RUGASA

http://www.igihe.com/news-10-20-9655.html

Posté par rwandanews