Mu Nyanja y’u Buhinde hakambitse abasirikare b’Abafaransa bashinzwe gukurikiranira hafi u Rwanda ndetse n’ibihugu birukikije, ubu bukaba ari bumwe mu buryo bushya bwashyiriweho gukurikiranira hafi ibihugu bya Afurika, nk’uko byashyizwe ahagaragara n’urubuga Wikileaks rukomeje kumena hanze amabanga ya bimwe mu bihugu by’ibihangange ku isi, by’umwihariko Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Abasirikare b’Abafaransa babarirwa mu bihumbi kuri ubu bakambitse mu gice cy’amajyepfo y’inyanja y’u Buhinde ku kirwa cya Réunion, aho bafite inshingano zo gukurikiranira hafi u Rwanda, u Burundi n’ibindi bihugu byo muri aka karere nk’uko byatangajwe ku ikubitiro n’Ibiro Ntaramakuru by’u Rwanda RNA.

Ubutumwa bwoherejwe na Ambasade ya Amerika i Paris ku itariki 9 Nzeli 2008 bugaragaza ko nyuma y’aho Perezida Nicolas Sarkozy atangarije ko azagabanya ibyicaro by’ingabo z’u Bufaransa ku mugabane w’Afurika, hashyizweho ibigo bine byagombaga kugumaho muri izo mpinduka.

Hari aho ubwo butumwa bwagaragajwe na Wikileaks bugira buti: “Mu mwaka wa 2006, Abafaransa batangiye gushyiraho uburyo bushya bwo gukurikiranira hafi Afurika biturutse mu bigo biherereye mu duce tune tw’uyu mugabane.”

Abasirikare b’Abafaransa baherereye muri ibyo bice bine bya Afurika ibi ngo bivuga ko mu gihe kibarirwa ku minota bashobora gukurikiranira hafi ibibera muri kimwe mu bihugu bahanzeho amaso nk’uko inzobere mu by’igisirikare zabitangaje.

Igikorwa kizwi giheruka cyakozwe n’ingabo z’Abafaransa mu Rwanda ni “Opération Turquoise” mu 1994 ubwo ingabo z’Abafaransa zigera ku 2550 zambukaga zikinjira mu Rwanda zinyuze mu burengerazuba bw’u Rwanda bavuga ko bari bagamije kurinda abaturage b’abasivile, ariko icyegeranyo cyashyizwe ahagaragara n’u Rwanda muri Kanama 2008 cyiswe “Raporo Mucyo” cyabigaragaje ukundi kuko cyashinje izo ngabo kugira uruhare mu bwicanyi bw’Abatutsi ndetse no gufata abagore b’Abatutsikazi bari barokotse ku ngufu.

U Bufaransa bufite ingabo zibarirwa ku 10 000 bikambitse ku mugabane w’Afurika, bukaba butangaza ko bashinzwe ibikorwa bigamije gutera ingabo mu bitugu guverinoma zo mu gihugu by’Afurika mu bikorwa byo gutanga amahugurwa mu kubungabunga amahoro.

Mu kwezi gushize Wikileaks ikaba yari yatangaje ko abadipolomate b’abanyamerika bakurikirana bikomeye u Rwanda n’ibindi bihugu byo muri aka karere, aho bakusanya amakuru menshi ku bayobozi bakuru b’igihugu n’ingabo.

Emmanuel N.
source : Igihe.com