24-02-2011

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda hamwe n’uhagarariye ikigega cy’Abongereza gishinzwe iterambere mpuzamahanga DFID bamaze iminsi 2 mu kararere ka Nyanza babana n’imwe mu miryango ikennye mu rwego rwo kureba no gusobanukirwa imibereho yabo ya buri munsi. Abo bayobozi batangaza ko bavanye ubunararibonye bukomeye muri iyo miryango buzatuma barushaho kwita kuri iyo miryango, mu gihe abo baturage bo bishimira inama bagiriwe n’abo bayobozi.
Mu murenge wa Busasamana mu tugari twa Gahondo na Rwesero niho abo bayobozi bari bacumbikiwe n’imwe mu miryango ikennye. Immaculee Mukandamage ni umwe mu bacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda mu 1994, yasigaye wenyine nta babyeyi, nyuma aza kubyara umwana ariko nta bushobozi afite buhagije bwo kwiteza imbere. Yabanye iminsi 2 na Elisabeth Carriere, uhagarariye ikigega cy’Abongereza gishinzwe iterambere mpuzamahanga DFID mu kagari ka Gahondo. Basangiraga akabisi n’agahiye, bakararana ku buriri bumwe mu nzu ifite bimwe mu birahuri byamenetse, imbeho n’imibu byinjiramo bakabyuka banywa igikoma kitagira isukari, bakajyana mu murima guhinga, bahingura bagafatanya gushaka ibyo bateka. Mukandamage atangaza ko yigiye byinshi kuri uyu muyobozi, bizatuma abona inzira yo kunyuramo ngo atere imbere.
Elisabeth Carriere, uhagarariye DFID mu Rwanda yavuze ko kubaho mu mibereho nk’iya  Mukandamage ari ubutwari.
Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda Ben Llewellyn-Jones  na we yabaga mu kagari ka Rwesero mu rugo rwa Theophile Manayiragabo na Fortunee Ntawoyangire, nabo bagafatanya gukora imirimo yose. Amb Llewellyn Jones atangaza ko kuba mu miryango nk’iyi byakorwaho ubushakashatsi ku bafite igihe gihagije kandi bukagira akamaro
Ibi bikorwa byo kubana n’imiryango ikennye, abo bayobozi bo mu Bwongereza babifashijwemo n’umuryango nterankunga Action Aid usanzwe utera inkunga mu bikorwa byo kurwanya ubukene mu kiarere ka Nyanza

John BICAMUMPAKA
ORINFOR Nyanza

Posté par rwandaises.com