Urwo rugendo rwateguwe kandi rushyirwa mubikorwa n’ikigo cy’ubuhanzi cyitwa Cie Kossiwa, Nantes, kibifashijwe n’umugi wa nantes n’abandi batera nkunga.
Ni muri urwo rwego abahanzi 15 aribo: Murinda Thierry, Bahati Emmanuel, Kamanzi Samuel, Mutangana Moise, Biraguma Tharcisse, Nyiranshimiyimana Régine, Christine, Clémentine, Benimana Viateur, Nzibaranga Hyppolite, Habimfura Maurice, Mutijima Emmanuel, Baziramakenga Natasha, na Dushime Eugène.
Abo bose atoranijwe mu abaririmbyi n’abacuranzi ba orchestre Ikobe, abakaraza ba CUA Ingoma Nshya n’ababyinnyi b’imbyino gakondo na comtemporaine b’Itorero Amizero, Inyamibwa n’INDANGAMUCO, bakaba baratojwe gukina uwo mukinowiswe Ngwino Ubeho/La pluie et les larmes.
Mu by’ukuri, nyuma yo kwakirwa n’umuyobozi w’umujyi wa Nantes (Maire) utarahwemye kugaragaza ko ashyigikiye aba bahanzi nyarwanda bafatanije na Cie Kossiwa kandi akanitabira uwo mukino, aba bahanzi baje gukina uwo mukino inshuro 3, ni ukuvuga inshuro ebyiri munzu mberabyombi ya Onyx Lca Carrière mu mujyi wa Nantes, ufatwa nk’umujyi wa mbere mu bijyanye n’ubuhanzi mu Bufaransa, ukaba kandi uzwiho kugira abaturage( les Nantais) basobanukiwe n’imihangire, bitoroshye na gato kubemeza ko hari uwabarusha guhanga mu bijyanye no kwandika amakinamico, filime n’ibitabo ndetse no guhimba imbyino; kuburyo baje kuwukunda bakanawutangarira, ndetse banemeza ko uri ku rwego ruhanitse.
Ahandi uwo mukino wakiniwe ni mu mujyi wa Mayenne naho ukaba warakunzwe cyane kurusha Nantes, bigaragaza ko uru rubyiruko rw’abahanzi nyarwanda rufite ejo hazaza heza mu buhanzi mpuzamahanga.
Ayo mafoto yose aberekana bakina mukino ‘Ngwino Ubeho/ La Pluie et Les Larmes
Nantes: Salles zabaga zakubise zuzuye…
Ufashe indabo ni Flora Thefaine watoje ababyinnyi
HABIMFURA Maurice
Uhagaririye urugaga rw’abahanzi muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda