Abagize Diaspora Nyarwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika baba i Texas bari kurebera hamwe uburyo ki, biciye mu mategeko, Paul Rusesabagina yazagezwa imbere y’ubutabera agakurikiranwaho bimwe mu byaha aregwa birimo kuba ari umwe mu batera inkunga umutwe w’inyeshyamba za FDLR ukorera mu mashyamba ya Congo Kinshasa.

Aba Banyarwanda baba Texas, nk’uko byasohotse mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Ambasade y’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, basanga nta kintu kirakorwa kugirango Rusesabagina afatwe n’ubwo byakomeje kujya bivugwa ko atera inkunga FDLR, ahanini bakaba bemeza ko hari abanyepolitiki bakomeje kumukingira ikibaba.

Iri tangazo rya Ambasade y’u Rwanda muri Amerika rishyizwe ahagaragara nyuma y’urugendo Ambasaderi w’u Rwanda muri icyo gihugu, James Kimonyo, yagiriye mu bice bitanduknye by’icyo gihugu birimo New Jersey, New York, Pittsburgh , Pennsylvania ndetse no muri leta ya Texas, aho yagiranye ibiganiro n’Abanyarwanda baba mu mijyi nka Austin na Houston. Mu byo baganiriye, baje kugaruka ku kibazo cya Rusesabagina no kuba atarakurikiranwa n’ubutabera kugezi ubu.

Mu kwezi k’Ugushyingo umwaka ushize byatangajwe ko itsinda ry’Abanyamerika, bamwe muri bo b’abanyepolitiki bafite imbaraga mu butegetsi bw’I Washington baba bari inyuma y’umugambi wo kuburizamo ibikorwa by’iperereza ndetse no kugezwa imbere y’ubutabera kwa Paul Rusesabagina ushakishwa n’ubutabera bw’u Rwanda ngo yisobanure ku byaha aregwa byo gutera inkunga y’amafaranga umutwe w’inyeshyamba wa FDLR ubarirwa mu mitwe y’iterabwoba.

Umushinjacyaha Mukuru Martin Ngoga yemeje ko bafite ibimenyetso simusiga kandi bihagije bishinja Rusesabagina, muri byo hakaba harimo impapuro zigaragaza ko we ubwe yoherereje amafaranga umutwe w’iterabwoba ayanyujije kuri Western Union. Ibi ngo yabikoze tariki 4 Nzeli 2009, ubwo yohererezaga amafaranga Lt Tharcisse Nditurende bakunze kwita Murinde Hatari Henry, uyu akaba yarayakiriye ubwo yari I Dar es Salaam muri Tanzania.

Yavuze ko Rusesabagina yohereje kandi andi mafaranga tariki 22 Nzeli muri uwo mwaka ayoherereza Lt Col Noel Habiyaremye bakunze kwita Banza Banza Lambert, uyu ayakirira mu mujyi wa Bujumbura mu Burundi.

Mu gihe Diaspora Nyarwanda y’I Texas yunga mu ry’ubutabera bw’u Rwanda kubirebana no kuba Rusesabagina akorana na FDLR ndetse kandi ko akwiye gukurikiranwa, uyu mugabo ku nshuro zitandukanye yakomeje kujya abihakana avuga ko atigeze akorana n’uwo mutwe.

Kayonga J.

 

 

 

 

Posté par rwandanews