Yanditswe kuya 2-08-2012 – Saa 14:38′

Mu minsi ishize nibwo Loni yasohoye raporo ishinja u Rwanda gushyigikira umurwe wa M23 urwanya ubutegetso bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, u Rwanda rwahakanye iyo raporo rwivuye inyuma, aho ibirego icumi bikubiye muri iyo raporo u Rwanda rwabitanzeho ibisobanuro binyuze muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga.

Ikirego 1. Itsinda ry’ingabo za RDF ryitoreje mu kigo cy’i Kanombe ngo bajye kurwanirira M23

Icyo u Rwanda rubivugaho : Bizwi neza kandi n’uwashaka kubimenya yabyirebera ko ikigo cya Kanombe ari ikigo kigizwe n’aho abantu batuye, ibitaro bya gisirikari kandi binakira abasivili, irimbi ndetse n’amatsinda 5 ya serivisi zinyuranye. Bityo rero iki kigo ntigishobora gukorerwamo imyitozo ya gisirikare cyangwa ngo hategurirwemo ingabo ziteguye urugamba.

Gihamya : Ubwo basuraga Kigali, itsinda ry’impuguke ryazengurukijwe ikigo cya Kanombe birebera ko ibirego nta shingiro bifite.

Ikirego 2. U Rwanda rwatanze intwaro n’amasasu kuri M23

Icyo u Rwanda rubivugaho : Itsinda ry’impuguke rivuga ko mu gihe cy’icyumweru Col. Makenga atashoboraga guhabwa intwaro za 75mm n’amasasu yazo ziturutse mu ngabo za FARDC ahubwo ko zaturutse mu ngabo z’u Rwanda. Nyamara Igisirikare cy’u Rwanda nta bene izo ntwaro gifite mu bubiko bwacyo kandi nticyigeze kinazitumiza.

Bene izi ntwari zari zarakoreshejwe mu ntambara yo kwibohora yo mu 1990 – 94 zatwitswe muri 2008 kandi biri no mu nyandiko z’Igisirikare cy’u Rwanda.

Guverinoma y’u Rwanda ifite amakuru yizewe ko Igisirikare cya Congo gifite bene izo ntwaro ndetse n’izindi za “anti-tank rifle grenades” kuva igihe cya operasiyo zahuje Ingabo z’u Rwanda na n’iza Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo ziswe Amani-Leo na Umoja-Wetu.

Gihamya : Hari amadosiye abigaragaza.

Ikirego 3. Abafasha bakuru ba M23 bagaragaye ku Gisenyi

Icyo u Rwanda rubivugaho : Brig Gen. Ruvusha ahakana ibirego byose, akanavuga ko atari mu Mujyi wa Gisenyi kuva tariki 3 kugera ku ya 14 Gicurasi 2012 kandi agaragaza na gihamya ko cy’aho yari ari muri icyo gihe.

Gihamya : Impine y’icyo Brig. Gen. Ruvusha abivugaho yashyizwe ahagaragara.

Ikirego 4. Abarwanyi ba M23 bambuka mu bwato n’intwaro zabo bava i Bukavu bajya ku Gisenyi

Icyo u Rwanda rubivugaho : I. Ibi ntibishoboka kuko Ingabo z’u Rwanda zakoresha ubwato bwa “zodiac” bufite moteri butwara abantu 60 n’amatoni y’ibikoresho kugenda no kugaruka mu gihe cy’ijoro kandi abarinda imipaka ba Leta ya Congo ntibazibone.

II. Ntibishoboka gutwara imodoka 15 z’Ingabo z’u Rwanda mu bwato nk’uko itsinda ry’impuguke ribivuga, kuko n’uwo muhanda bavuga uri kubakwa kandi utashobora kwemera kunyurwamo mu ijoro n’imodoka ziremereye. Byongeye kandi nta kuntu ingabo zambaye imyambaro y’Ingabo z’u Rwanda n’imodoka zabo zakwidegembya ku mipaka ya DRC ndetse zigahana amakuru na Col. Makenga.

Gihamya : Ibyemezo birambuye birimo n’ibya tekiniki bijyanye n’ubwoko bw’ubwato butunzwe n’ingabo zitwanira mu mazi z’u Rwanda byashyizwe ahagaragara.

Ikirego 4. Abaherwe b’Abanyekongo basuye u Rwanda ngo baganire ku nkunga yaterwa M23

Icyo u Rwanda rubivugaho : Iperereza ryakozwe n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe abinjira n’abasohoka mu Rwanda kigaragaza ko abacuruzi babiri (businessmen) bavugwa muri iyi raporo batigeze bagenderera u Rwanda mu gihe cyavuzwe. Uwitwa Mr. Dieudonne Komayombi ni we wenyine wanyuze mu Rwanda agana i Nairobi hagati ya tariki 24 na 28 Kamena 2012.

Gihamya : Ibi byose n’impamvu yabyo byose nabyo byashyizwe ahagaragara.

Ikirego 6. Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ingabo, Gen. Jacques Nziza arashinjwa guha M23 inkunga ya gisirikari, y’amafaranga n’iy’ibikoresho. Biravugwa ko yaba yarigeze koherezwa mu butumwa muri Ruhengeri na Gisenyi ngo ahuze ibikorwa ndetse anafashe mu gushaka abarwanyi.

Icyo u Rwanda rubivugaho : Gen. Nziza ahakana ibi birego kuko ngo nka Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ingabo ashinzwe imirimo ya buri munsi muri Minisiteri bityo kuba yajyanwa muri M23 yakwica akazi ashinzwe muri Minisiteri. Byongeye kandi Gen. Nziza atanga ingero zifatika z’uko hashize igihe atagera muri Ruhengeri na Gisenyi.

Gihamya : Impapuro zerekana ibikorwa bya Gen. Nziza byashyizwe ahagaragara.

Ikirego 7. Gen. James Kabarebe, na Lt. Gen. Charles Kayonga barakekwa ho gushyigikira M23 babinyujije mu gukurikirana itegurwa ry’ibitero bya Col. Makenga.

Icyo u Rwanda rubivugaho : Gen. Kabarebe na Lt. Gen Kayonga bagize uruhare runini mu kugarura amahoro mu karere bityo kuba bashobora guhana amakuru n’abofisiye bakuru ba Congo cya aba M23 ntibyaba ari bishya. Ibirego by’ibinyoma bigararagara mu gika cya 33 cya raporo ku gucungera Col. Makenga birayobya uburari.

Ikirego 8. Lt. Col. Jomba yavanywe mu kigo cya Gako yigishaga mo ajyanwa mu Ruhengeri kuva M23 yashingwa. Aregwa kuba yarashinzwe kuyobora ibitero bya gisirikari bifasha M23.

Icyo u Rwanda rubivugaho : Lt Col Gakumba avuga ko atigeze yoherezwa mu Ruhengeri kandi akiri umwarimu mu kigo cya Gako kiri mu Bugesera. Yerekana ibimenyetso simusiga bishyigikira ibyo avuga birimo ibikorwa bya buri munsi ndetse na buri cyumweru muri kigo cya Gako.

Ikirego 9. Itsinda ry’impuguke rivuga ko FARDC yamenye itumanaho rya Radio hagati y’ingabo z’u Rwanda na M23

Icyo u Rwanda rubivugaho : Ikimenyetso (signal interception) cyafashwe hagati y’Ingabo z’u Rwanda na M23 cyavugaga ko ngo hakenewe ingufu nyinshi kurushaho. Gihamya itangwa ni imwe mu bihimbano bidashobotse biri muri raporo yose.

Gihamya : Hari ibimenyetso byinshi byerekana ko icyo kimenyetso kivugwa ntaho gihuriye n’icyivugwa ko habayeho itumanaho hagati y’Ingabo z’u Rwanda na M23.

Ikirego cya 10. Bosco Ntaganda afite imitungo mu Rwanda

Icyo u Rwanda rubivugaho : Iperereza rivuga ko haba hari inzu ya Ntaganda ryasanze ahubwo inzu ari iya Ndagano Innocent Alias “Cent Kilos”. Ibindi birego bivuga Hotel Bushokoro iri mu Kinigi ngo Gen. Bosco Ntaganda yaba afitemo imigabane si byo kuko ngo ari umugabane w’abantu babiri ari bo Enock Munyajabo n’umugore we Nyiramana Kesie. Bityo rero bikaba atari byo ko iyo mitungo yaba ari iya Bosco Ntaganda.

www.igihe.com/amakuru/mu-rwanda/ibirego-icumi-loni-irega-u-rwanda-n-icyo-rubivugaho.html

Posté par rwandaises.com