Nyuma y’aho raporo y’impuguke za Loni isohotse irimo ibirego bishinja u Rwanda kuba rushyigikira inyeshyamba za M23 zirwanya Leta ya Kongo, ngo yaba yaragendeye ahanini ku mabwire y’abayobozi ndetse n’ingabo zishinzwe iperereza muri icyo gihugu.

Nta bimenyetso bifatika byabonetse kuko ibihari ari nk’amafoto y’imyenda ya RDF agaragaza igihimba gusa nta mutwe ndetse n’amasasu izo mpuguke zivuga ko yaba yaratanzwe n’u Rwanda n’ubwo ayo masasu yatwitswe nyuma y’amasezerano yo mu rwego rw’akarere yo kurwanya intwaro nto yo mu 2009 kandi bizwi n’izi mpuguke zakoze iyi raporo.

Impuguke za Loni zivuga ko mu bubiko bw’intwaro za M23 harimo izo mu bwoko bwa canon 75mm bivugwa ko zitari mu maboko ya FARDC ahubwo ko zaturutse mu Rwanda.

Nyamara ukurikije ibyegeranyo by’ibirego, iki ni kimwe mu byagendeweho mu gushyira mu majwi u Rwanda.

Ubushakashatsi bwakozwe n’urubuga rwa NANOJV bwavumbuye raporo yo mu 2008 ihakana icyo kirego. Ku mugaragaro, iyo raporo ivuga uburyo intwaro nk’iyo muri ubwo bwoko yigeze kwibwa na CNDP ivanywe mu ngabo za FARDC.

Muri raporo ya nyuma y’izo mpuguke kuri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo, imbere y’akanama ka Loni gashinzwe umutekano, ubwo hari tariki 12 Ukuboza, ku rupapuro rwa 6, bashyizeho ngo “Imfashanyo ya gisirikare ndetse no kwinjiza ingabo nshya mu gisirikare”.

« Iri tsinda rivuga ko aho CNDP ikura intwaro ari mu bihe by’intambara barwanye na FARDC. Mu Kuboza 2007, ahitwa Kikuku na Mushaki bahakuye intwaro nyinshi ndetse na Rumangabo ubwo bahagabaga ibitero bibiri mu Kwakira 2008.

Muri Nzeri 2008, CNDP yasahuye ububiko bw’intwaro bw’ahitwa Katsiro.

Kugira ngo batware izo ntwaro, CNDP yifashishaga amakamyo ane aho imwe ifite ubushobozi bwo gutwara toni nyinshi za “sixmetric”.

Babonye mortiers zirindwi za 82mm, enye ya 60mm, imwe ya 14mm, gerenade 22 zo mu bwoko bwa “rocket-propelled grenades”, imbunda 130 za AK-47 ndetse n’amasasu ya za mortiers n’imbunda Tariki 8 Ukwakira 2008 i Rumangabo, CNDP yaba yarahafashe lance-roquettes ndetse n’izindi ntwaro ziremereye.

Nk’uko abakozi ba MONUC babivuga, mu gihe cy’imirwano yo mu mujyi wa Rutshuru mu ntangiriro z’Ugushyingo 2008, CNDP yafashe amakamyo 12 yuzuye intwaro n’amasasu bya FARDC.”

Ibi bigaragara nk’ikimenyetso ko FARDC yari ifite intwaro zikomeye zavuzwe muri raporo kandi ko CNDP yasahuye zimwe muri zo. Byose ubishyize hamwe usanga koko bisiba kandi bigahamya ko nta ruhare u Rwanda rubifitemo.

Ibyo bivuze ko iri tsinda ry’impuguke ryatanze ibirego ku Rwanda nyamara bihabanye bigaragara na raporo yabo yo muri 2008.

Uko kwivuguruza kw’iri tsinda ry’impuguke kukaba kwibazwaho byinshi ndetse no kwibaza gutandukanye ku bushobozi n’imikurikiranire y’iki kibazo.

www.igihe.com/politiki/amakuru-124/impuguke-zatanze-raporo-ku-rwanda-zaba-zarivuguruje.html

posté par rwandaises.com