Ibi Umufasha wa Perezida wa Repubulika Mad
amu Jeannette Kagame yabitangaje mu butumwa yagejeje ku bari bitabiriye igiterane cy’ amasengesho cyateguwe n’ umuryango Verses of Honor cyabereye muri Serena Hotel kuri uyu wa Gatandatu tariki 12 Gashyantare 2011.

Mu ijambo Madamu Jeannette Kagame yagejeje ku bategarugori b’abayobozi barenga 200 bari bitabiriye icyo giterane barimo n’Umufasha wa Perezida w’u Burundi, Madamu Dr Nkurunziza Denyse, yagarutse ku nshingano z’ abafasha b’ abayobozi, aho yavuze ko inshingano zabo ari ukorohereza abatware babo gukora akazi kabo neza ndetse bakabakumira kuba bakora ikibi.

Umufasha w’Umukuru w’Igihugu yakomeje abashishikariza gukora ibyiza agira ati: “Umusaruro w’ ibyo ukora urakubahisha kurusha uko wakwishakira icyubahiro”. Yasoje ijambo rye asaba abategarugori bari aho bose kuba umusemburo wo guhindura igihugu.

Muri iki giterane kandi, Madamu Dr Denyse Nkurunziza nawe yigishije ijambo ry’ Imana ryari rifite insanganyamatsiko igira iti: ”Ni gute umuyobozi yaba Mwiza?”. Mu nyigisho ye, yabwiye abayobozi bari aho ko mu buzima bwabo bagomba kubanza Imana bagakurizaho ingo zabo, akazi kakaza ku mwanya wa Gatatu, naho bo ubwabo bakaza ku mwanya wa Kane, yabishimangiye avuga ko umuyobozi mwiza ari Yesu kandi umuyobozi wubaha Yesu nawe aba umuyobozi mwiza.

Iki giterane cyaranzwe n’ indirimbo zo gushimira Imana zaririmbwe na Chorale de la Victoire yaturutse I Burundi, ndetse iyi Dr Denyse Nkurunziza akaba ayibereye umuririmbyi. Iki giterane cyasojwe no gusengera abayobozi b’ u Rwanda n’ u Burundi kugira ngo Imana ibahe kuyobora neza.

Umuryango wa Verses of Honnor wateguye iri teraniro ni umuryango w’ abagore b’ abayobozi ugamije kwigisha ijambo ry’ Imana, abanyamuryango bawo baturuka mu matorero atandukanye mu gihugu.

image
Madamu Jeannette Kagame, Umufasha w’Umukuru w’Igihugu 
ari kumwe n’Umufasha wa Perezida w’u Burundi, Madamu Dr Denyse Nkurunziza

image
Madamu Denyse Nkurunziza ubwo yateraga indirimbo muri Chorale de la Victoire


Ishimwe Samuel

Posté par rwandaises.com
facebook