Kuri uyu wa mbere tariki 21 Werurwe 2011, Perezida wa Repubulika Paul Kagame uri mu Bwongereza kuva ku munsi wo ku Cyumweru, yavuze ijambo nyamukuru mu nama y’Abashoramari ku guteza imbere ishoramari muri Afurika (Times CEO Africa Summit ). Intego y’iyi nama ikaba yari iyo kuganira ku cyerecyezo gishya cya Afurika kirangajwe imbere no kutizera inkunga gusa, ahubwo hakabaho ubucuruzi n’ubuhahirane hagati y’Afurika n’abafatanyabikorwa bayo ku nyungu z’impande zombi.

Perezida Kagame akaba yari yatumiwe kuvuga iryo jambo nk’umukuru w’igihugu kizamuka kurusha ibindi muri Afurika, ni ukuvuga u Rwanda. Perezida Kagame yavuze ko uburyo Afurika imeze n’uko ivugwa hanze yayo bihabanye, ngo ahubwo amahirwe mu ishoramari aracyari yose. Ati “ibihugu byacu bikeneye kugirana ubufatanye n’abashoramari, mu rwego rwo gufatirana ayo mahirwe. Ubwo bufatanye kandi bugomba kugira uruhare runini kandi rw’igihe kirekire mu guteza imbere imibereho y’abaturage bacu, n’ibibakikije.”

Perezida Kagame yagaragaje Afurika nk’ahantu ubukungu buri kuzamuka cyane muri iki gihe, ndetse bugakomeza kuguma ku gipimo cyo hejuru mu gihe izindi mpande zo ku isi zikomeje guhura n’ikibazo cy’ihungabana ry’ubukungu rimaze imyaka irenga 3. Yagarutse kandi ku Rwanda, asobanura uburyo rwabashije kwikura mu mateka mabi na zimwe mu ngaruka zayo, ubu rukaba ari igihugu kigana ku hazaza heza. Ibyo bikaba byarakozwe hifashishijwe impinduka mu nzego zose, byatumye u Rwanda kuri ubu rubarirwa mu bihugu bitera imbere cyane muri Afurika, ndetse no mu ruhando mpuzamahanga rukaba rugaragara nk’igihugu gifite ubushake bwo guhindura imibereho y’abaturage bacyo, imitangire ya za serivisi n’ibindi.

Perezida Kagame akaba yarashoje ijambo rye asaba bamwe mu bayobozi b’ibigo by’ishoramari bikomeye ku isi bari bitabiriye iyo nama gusura u Rwanda, ndetse bakanahashora imari, bityo bakagira uruhare muri izo mpinduka zigana iterambere kandi zibazanira inyungu. Akaba yongeye kubasaba kubona Afurika nk’ahantu heza ho gushora imari no kunguka, aho kuhabona nk’ahagenewe kuba imibabaro n’ibindi bibi gusa.

Mu gihe abari batumiwe muri iyo nama biganjemo abayobozi ba bimwe mu bigo bikomeye ku isi biyakiraga, umuyobozi w’ikinyamakuru Time Magazine, akaba ari nacyo cyateguye iyi nama yatangaje ko bishimiye kuba bari kumwe na Perezida Kagame kuko u Rwanda ari igihugu gishushanya impinduka zihuse kandi zidasanzwe. Ati « nk’uko yadutumiye, twifuza kuzajya mu Rwanda kuhakorera, atari mu rwego rw’ubugiraneza, kuko nk’uko yabivuze biri mu nyungu zacu. »

Biteganyijwe ko kuri uyu wa Kabiri saa kumi n’ebyiri z’umugoroba ku isaha y’i Kigali, Perezida Kagame ari bube umutumirwa w’ ikiganiro « Africa Have Your Say » kuri BBC.

Foto: Urugwiro Village
Olivier NTAGANZWAhttp://news.igihe.net/news.php?groupid=7&news_cat_id=11&news_id=11402/Posté par rwandanews