Abanyeshuri 35 b’Abanyarwanda  kuri uyu wa gatandatu basubiye mu Misiri aho bagiye gukomeza amasomo yabo. Abo banyeshuri bari bazanywe na Leta y’u Rwanda   mu kwezi gushize ubwo muri icyo gihugu cya Misiri hari imvururu zabasabaga Hosni Mubarack kwegura ku mwanya w’umukuru w’igihugu.

Umwe muri abo banyeshuri, Nzabihimana Abdulmadjidi yatangaje ko bishimiye kuba bagiye gukomeza amashuri yabo ashima leta y’u Rwanda  nanone yabafashije gusubira mu Misiri. Yavuze ko baganira na bagenzi babo bo mu Misiri bakababwira ko nyuma y’aho Mubarack arekuriye ubutegetsi, umutekano wagarutse ko  barimo kwiga.
Mufti w’u Rwanda, Sh, Habimana Sareh wari uherekeje abo banyeshuri ku kibuga mpuzamahanga cy’i Kigali  yavuze ko igihugu kimaze kumenya ko umutekano wagarutse mu Misiri cyafashe umugambi wo gusubizayo abo banyeshuri.
Ku itariki ya 5 Gashyantare 2011, nibwo indege ya kompanyi RwandAir yasesekaye ku kibuga cy’indege mpuzamaganga cya Kigali izanye abanyarwanda 44 babaga mu Misiri mu rwego rwo kubahungisha ingorane bashobora guhura nazo zikomoka ku myigaragambyo y’abaturage  basabaga Hosni Mubarak kwegura ku mwanya w’umukuru w’igihugui. Abanyeshuri barimo uko ari 35 bakaba basubiyeyo.
Twibutse ko abandi banyeshuri 18 bigaga muri Libya nabo gvt y’u Rwanda iherutse kubakura muri icyo gihugu nabwo kubera umutekano muke. Mufti Sareh akaba afite icyizere ko igihe hazagarukira umutekano nabwo abo banyeshuri bazafashwa gusubira gukomeza amasomo yabo.

Latifat AKIMANAhttp://www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=2456

Posté par rwandaises.com