Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda ruri Arusha muri Tanzaniya, ruratangaza ko ruzafatira ibihano Peter Erlinder ,umunyamategeko w’umunyamerika wunganira Major Aloys Ntabakuze,naramuka ataje kunganira umukiriya we.Ibi biratangazwa mu gihe uru rukiko rumaze kwanga ko uyu unyamategeko akora ako kazi yifashishije ikoranabuhanga rya VIDEO CONFERENCE nkuko byasabwe n’uwo yunganira mu mategeko.

Umunyamategeko w’umunyamerika  Peter Erlinder  afite ubwoba bwo kongera gukandagira Arusha.Uyu mugabo wunganira Major Ntabakuze ukurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu yigeze gufungirwa mu Rwanda akurikiranyweho gupfobya Jenoside,nyuma aza kwemererwa kurekurwa kubera impamvu z’uburwayi.

Mu gihe  urubanza rw’uwo  yunganira mu mategeko  rugomba gutangira mu gihe kitarenze icyumweru,urugereko rw’ubujurire rumaze gutera utwatsi icyifuzo cy’uko yakomeza akazi ke k’ubwunganizi hakoreshejwe ikoranabuhanga rya VIDEO CONFERENCE yibereye muri Amerika.Ibi ngo biraterwa n’uko Peter Arlinder ngo afite impungene z’umutekano we.Si ukwanga iki kifuzo gusa,ahubwo urukiko ruvuga ko ruzamufatira ibihano nabura mu rubanza.

Inyandiko yasohowe n’inteko iburanisha uru rubanza muri uku kwa 3, ikomeza ivuga ko Ntabakuze watanze iki cyifuzo, atabashije gutanga ibimenyetso bigaragaza ko umwunganira azagira ikibazo cy’umutekano.Iyi nteko icyakora yasabye ubwanditsi bw’urukiko gukora ibishoboka byose rukizeza uyu mu avoka ko azaba afite ubudahangarwa mu kazi ke mu gihe cyose azaba ari Arusha.

Abunganira abaregwa mu rukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda(TPIR) basanzwe bafite ubudahangarwa mu kazi kabo,ariko Professeur Peter Arlinder wari uje kunganira Ingabire Victoire nawe ukurikiranyweho ibyaha birimo gupfobya Jenoside yatarewe muri yombi i Kigali  muri Gicurasi 2010 ashinjwa guhakana Jenoside yakorewe abatutsi akoresheje inyandiko n’inama zitandukanye,ariko ibi byaha ngo ntiyabikoze ari mu kazi.

Muri Kamena 2010 nibwo uyu munyamategeko yarekuwe ku mpamvu z’uburwayi,ariko ubushinjacyaha bw’u Rwanda buvuga ko igihe icyo ari cyo cyose byakenerwa, ashobora kuburanishwa ku byaha aregwa.

Majoro Ntabakuze yunganira mu rukiko,aregwa mu rubanza rumwe na Theoneste Bagosora na Anatole Nsengiyumva, aba bahoze ari abasirikare ba kuru mu gisirikare cyatsinzwe mu Rwanda(ex FAR) bakaba bakurikiranyweho ibyaha bya Jenoside n’ibyibasiye inyoko muntu,urubanza rwabo rukaba ruzatangira ku ya 30 Werurwe 2011,mu rwego rw’ubujurire.

Jean Pierre KAGABO

RADIO RWANDA/ARUSHA

http://www.orinfor.gov.rw/printmedia/topstory.php?id=2502

Posté par rwandaises.com