Published  by

“Ntitwumva impamvu ikibazo cy’ubutaka hari ibihugu bishaka kukigarura kandi twaramaze ku cyumvikanaho bihagije mu masezerano y’isoko rusange”- Minisitiri w’inganda n’ubucuruzi muri Tanzania Lazaro Nyarandu.

Minisitiri Samuel Sitta wari uyoboye itsinda rihagarariye Tanzania
Minisitiri Samuel Sitta wari uyoboye itsinda rihagarariye Tanzania

Inama ya huzaga abamisitiri b’umuryango w’ibihugu by’afurika y’iburasirazuba yaraye ishoje kuri uyu wa 27 Ugushyingo 2011 nyuma y’iminsi 4 y’ibiganiro. Ingingo nyamukuru yigwagaho ni ishyirwaho rya leta imwe ihuriweho n’ibihugu byose uko ari 5 bigize uyu muryango w’afurika y’iburasirazuba.

Nkuko byakunze kugenda bigaragara mu masezerano yose yabanjirije iri ririkwigwaho ariyo ; ihuzwa ry’imipaka (customs union), isoko rusange(common market); igihugu cya Tanzania cyagiye gishinjwa gutinza inzira z’ishyirwaho ry’uyu muryango, ahanini bitewe no gutinda gufata ibyemezo. Kuri iyinshuro ubwo higwaga uburyo ibi bihugu byashyiraho leta imwe bihuriyeho, Tanzania yaje kongera kugaragaza imyitwarire yayo yo gutinza ibintu,  itsinda ryari rihagarariye Tanzania muri iyi mishyikirano ryananiwe gufata icyemezo ku kibazo cy’ubutaka ndetse na politike imwe y’umutekano ni iy’ububanyi n’amahanga mu gihe ibi bihugu byaba bigize leta imwe.

Mugihe imishyikirano yari irimbanije itsinda riserukiye Tanzania ryari riyobowe na Ministiri Samwel Sitta ryahisemo kuva ahaberaga inama rijya guhurira muyindi hoteli mu murwa mukuru w’uburundi Bujumbura. Avuga ku cyemezo bafashe umunyabanga uhoraho muri ministeri y’umuryango w’afurika y’uburasirazuba ya Tanzania Stragomena Tax- Bamwenda yagize ati:”ibi ni ibibazo bikomeye tudashobora gufatira icyemezo none aha, icyemezo cy’igihugu cyacu kizatangazwa ubutaha”.

Ku rundi ruhande ministiri w’inganda n’ubucuruzi wa Tanzania Lazaro Nyalandu we yabisobanuye adaca kuruhande ati: ”ubutaka bwacu ntabwo buzigera bubarwa muri leata uhuriweho n’ibihugu by’afurika y’iburasirazuba” yangoraho ati:” there were some member countries, eyeing the country’s land with a greedy eye” bisobanuye ngo ibihugu bimwe birebana ubutaka bw’igihugu cyacu umururumba. Ati kuki iki kibazo hari ibihugu bishaka kuguma kukigarura kandi twarakizeho bihagije mu masezerano y’isoko rusange.

Umwanzuro kuri iki kibazo ukuba waje gutangwa na ministiri wa ministeri y’umuryango wa afurika y’iburasirazuba muri Tanzania ariwe Samwel Sitta aho yavuze ko itsinda ayoboye ryemeje ko umwanzuro uzafatirwa mu nama y’abakuru bibihugu bigize umuryango w’afurika y’iburasirazuba.

Egide Rwema

Umuseke.com

umuseke.com/2011/11/28/tanzania-yanze-gusinya-mu-nama-ya-eac-yaberaga-i-bujumbura/

Posté par rwandanews