Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda(TPIR) rukorera i Arusha muri Tanzania, ruratangaza ko ruzasoma urubanza rwa Jean Baptiste Gatete wari Umuyobozi muri Minisiteri y’umuryango n’iterambere ry’abagore mu Rwanda mu mwaka w’1994, rukazasomwa tariki ya 29 uku kwezi.

Amakuru dukesha Agece Hirondelle avuga ko Gatete Jean Baptiste akekwaho kugira uruhare rukomeye mu gukorana n’ interahamwe, abajandarume, abapolisi ba komine(police communale) ndetse n’ indi mitwe yitwara gisirikare aho ngo bakoranaga mu bwicanyi bwibasiye Abatutsi mu cyahoze ari Perefegitura ya Byumba ndetse na Perefegitura ya Kibungo.

Gatete kandi ngo na mbere ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ntiyatinyaga kugaragaza urwango n’ ibikorwa byo gutoteza Abatutsi bakoraga muri Komini Murambi avukamo(yanayoboraga).

N’ ubwo Gatete Jean Baptiste ahakana ibi byaha byose aregwa, ku italiki ya 8 Ukuboza mu mwaka wa 2010, Umushinjacyaha yari yamusabiye igihano cy’igifungo cya burundu kubera ibyo byaha byose akekwaho.

Gatete naramuka akatiwe kuri iyi taliki ya 29 Werurwe 2011, azaba ari we muntu wa mbere urukiko rwa Arusha rukatiye muri uyu mwaka wa 2011, mu gihe uru rukiko rwiyemeje ko uyu mwaka uzagera ku musozo rwarangije imanza ziregwamo abantu 20 bo mu rwego rwa mbere.

Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda rwagombaga kurangiza imirimo yarwo mu mwaka wa 2008, ariko uyu mwaka wageze rugifite byinshi byo gukora, ndetse ibi byanatumye rwongererwa igihe cy’umwaka, gusa na n’ubu ruracyakomeje kugenda rwongererwa igihe kuko hari ibyo rutarashyira mu buryo.

Gatete Jean Baptiste uhekwaho kuba yarakoze ibyaha bya jenoside ndetse n’ibindi byaha byibasiye inyokomuntu ni inzobere mu by’ ubuhinzi; mbere yo kuba umuyobozi muri minisiteri y’umuryango n’iterambere ry’abagore mu Rwanda mu mwaka w’1994, yabanje kuyobora iyahoze ari Komini Murambi muri Perefegitura ya Byumba.

Jean Baptiste Gatete yatawe muri yombi ku wa 11 Nzeli 2002 mu gihugu cya Congo Brazaville, nyuma y’iminsi 2 gusa yahise yoherezwa i Arusha ku cyicaro cy’Urukiko mpuzamahanga mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda aho afungiye kugeza magingo aya.

Ruzindana Rugasa

http://news.igihe.net/news.php?groupid=7&news_cat_id=11&news_id=11344/Posté par rwandaises.com