imageKuri uyu wa Gatanu tariki 25 Werurwe 2011 muri Village Urugwiro, Perezida Kagame yakiriye Uhagarariye u Buyapani mu Rwanda, Ambasaderi Kunio Hatanaka. Mu kiganiro yagiranye n’ abanyamakuru, Ambasaderi Hatanaka yatangaje ko uruzinduko rwe mu biro bya Perezida rwari rugamije kwerekana ibikorwa byagezweho nyuma y’ umwaka umwe u Buyapani bufunguye ambasade mu Rwanda.

Yakomeje avuga ko mu kiganiro yagiranye na Perezida Kagame yaboneyeho umwanya wo gushimira abaturage b’ u Rwanda uburyo bifatanyije n’ Abayapani mu bihe bikomeye byatewe n’ umutingito ndetse na Tsunami byibasiye icyo gihugu; yongeyeho ko yabonye ubutumwa bwinshi bw’ abanyarwanda bwo kubafata mu mugongo mu bihe bibi barimo.

Ambasaderi Kunio Hatanaka yakiriwe na Perezida Kagame

Ambasaderi Hatanaka yavuze ko mu rwego rwo kunoza umubano hagati y’ ibihugu byombi, hagiye habaho ibiganiro bitandukanye, aho Perezida Kagame yakiriye abayobozi batandukanye baturutse mu Buyapani ndetse habaho no guhura hagati ya ba Minisitiri b’ububanyi n’amahanga b’ibihugu byombi.

Twifuje kumenya uko ubu mu Buyapani bihagaze nyuma y’ umutingito na Tsunami, Ambasaderi Kunio Hatanaka atubwira ko ubu habarwa abarenga 10 000 bitabye Imana ndetse n’ abandi 15 000 baburiwe irengero. Ambasaderi Hatanaka yatangaje ko ubu leta yabo iri gukora ibishoboka byose ngo ihangane n’ingaruka zasizwe n’icyo kiza.

U Rwanda n’ u Buyapani byashyizeho gahunda y’ inama ngarukamwaka, aho baganira kuri gahunda z’ubutwererane hagati y’ ibihugu byombi. Inama y’ uyu mwaka iteganyijwe mu mezi make ari imbere.

Foto: Urugwiro Village
Ishimwe Samuel/Posté par rwandaises.com